Image default
Amakuru

Kayonza: Uwemeyimana yahereye kuri zeru none yiguriye umurima abikesha gutubura imigozi y’ibijumba

Umugore witwa Uwemeyimana Jeanne d’Arc wo mu Karere ka Kayonza ni umwe mu bagore benshi bemeza ko bari batunzwe no guca inshuro ndetse none bakaba bageze aheza babikesha guhinga imigozi y’ibijumba no kuyitubura.

Uwemeyimana Jeanne D’Arc, umutubuzi w’imbuto y’ibijumba bya orange, mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, avuga ko mbere yakoreraga abandi atagira na mba nyuma atangira  ubuhinzi   bw’imigozi y’ibijumba bya orange  ku bufatanye na RAB ndetse na Hinga Weze ahinga ku buso bwa hegitari 3, amafaranga akuyemo akayagura ubutaka.

Yagize ati : “Nahereye kuri zeru  ariko kuri ubu nyuma yo guhabwa amahugurwa na Hinga Weze mfite ubutaka bwa hegitari imusozi naguze ndetse naho nkodesha ha hegitari 2 nkomeza gutubura imigozi ari nako nkorana n’amabanki”.

Kuri ubu ngo afite icyangombwa kimwemerera gutubura imbuto y’imigozi y’ibijumba, akishimira ko yabashije guha abantu benshi  akazi biganjemo abagore kugira ngo bazamuke bave mu ngeso zari zarabayeho akarande mu gutegereza guhabwa n’umugabo.

Mu bindi, ngo afite intumbero yo kuzagura imodoka ye bwite imufasha mu kazi ke ka buri munsi.

Mukeshimana Ruth, umucuruzi w’inyongeramusaruro, amafumbire y’ubwoko bwose n’imiti y’ubuhinzi no kugira inama abahinzi inama uburyo bwo kwiteza imbere no guhinga bagasagurira isoko, avuga ko yatangije amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro, atangirira ku mafumbire yonyine, ngo atangira atanga ifumbire itarengeje ibiro 500,  agera aho atanga   toni ubu ngo ageze ku rwego rwo gutanga toni 10 bitewe  n’igihembwe cy’ihinga nuko ikirere gihagaze.

Mukeshimana Ruth, umucuruzi w’inyongeramusaruro, amafumbire y’ubwoko bwose n’imiti y’ubuhinzi

Ubu ngo ageze ku iduka rifite agaciro ka miliyoni 5 000 000, akaba afite intumbero yo kugaba amashami agamije kwagura ubucuruzi bwe.

Arahamagarira abagore bataratinyuka kubareberaho no kubakoraho urugendoshuri bityo bagahera kuri gato bakagera ahaninini.

Kengayire Dativa, umucuruzi w’inyongeramusaruro muri centre ya Kabarondo  avuga ko nubwo ubucuruzi bw’inyongeramusaruro bubafitiye umumaro ariko ngo mbere yo guhugurwa na USAID Hinga Weze ngo babuhariraga abagabo.

Ikindi ngo nabageragezaga gukora uyu mwuga ngo bawukoraga mu buryo butanoze ariko kuri ubu ngo baguye ubucuruzi bwabo ari nako batinyuka gukorana n’amabanki.

Muri uru rugendo ngo afatanya n’umugabo we ndetse n’abana be aho yatangije igishoro cy’ibihumbi 700 ubu akaba ageze kuri miriyoni 5 mu iduka rye.

Nyaruyonga Jeanne d’Arc, umukozi wa Hinga Weze ushinzwe gahunda yo gukwirakwiza inyongeramusaruro mu turere Hinga Weze ikoreramo avuga ko yishimira uburyo  Hinga Weze yabashize   gufasha abahinzi guhinga bakeza bagasagurira amasoko nabo bakihaza mu biribwa ndetse bakabasha no kurya indyo yuzuye.

Yagize ati : “Ngendeye ku bacuruzi b’inyongeramusaruro nkorana nabo ntabwo twavuga ngo duhinge tweze nta nyongeramusaruro zihari aha niho dukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu gihugu cyose 318 ariko tukaba twaratangiye muri 2017 dufite abacuruzi b’inyongeramusaruro 244 icyo gihe twari dufite abagore 56 abandi bari abagabo ubu bageze ku bagore 83.”

Yishimira ko kuri ubu  umubare w’abagore bakora uyu mwuga  wazamutse  ndetse abagore  bakaba barabashije  gutinyuka no kugaragara mubyo bakora  bafatanyije n’abagabo bigatuma n’abandi baragiye babigana. Kuri ubu abo bagore bahurijwe hamwe hagamijwe  kungurana ibitekerezo hagati yabo.

Ubuhinzi ni imwe mu ngamba zo guteza imbere umugore. Umusaruro umugore avana muri ubwo buhinzi ukaba ariwo kenshi witabwaho.

Ibikorwa biteza imbere uburinganire n’iterambere ry’umugore biri mu mashami yose ya Hinga Weze ariyo kongera umusaruro w’ubuhinzi, kongera imari no kubona amasoko meza, imirire myiza ishingiye ku buhinzi.

Rose Mukagahizi

 

Related posts

RIB yafunze abanyeshuri bacyekwaho gushinga umutwe w’abagizi ba nabi

Emma-Marie

Impinduka mu mikorere y’ibizamini byanditse by’akazi muri Leta

Emma-Marie

Abanyamakuru 2 bahawe igihembo cy’amahoro cya ‘Nobel’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar