Image default
Mu mahanga

Denmark ishinjwa gufasha US kuneka abategetsi b’i Burayi

Ikigo cy’ubutasi cya Denmark cyafashije Amerika kuneka abategetsi b’i Burayi barimo n’umukuru w’Ubudage Angela Merkel guhera mu mwaka wa 2012 kugeza mu 2014, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Denmark abivuga.

Ikigo cy’ubutasi cya Denmark, kizwi nka FE mu mpine, cyakoranye n’ikigo cy’ubutasi cy’Amerika (NSA) mu gukusanya amakuru, nkuko bivugwa n’inkuru y’igitangazamakuru Danmarks Radio cyo muri Denmark.

Amakuru y’ubutasi yakusanyijwe ku bategetsi bo mu Budage, Ubufaransa, Sweden (Suède) na Norway (Norvège), nkuko iyo nkuru ibivuga.

Ibirego nk’ibyo byanavuzweho mu mwaka wa 2013. Icyo gihe, mu mabanga yamenwe na Edward Snowden wahoze akora mu butasi bw’Amerika yashinje ikigo NSA kumviriza telefone y’umukuru w’Ubudage Merkel.

Ubwo ibyo birego byatangazwaga, ibiro bya perezida w’Amerika bya White House ntabwo byabihakanye uko byakabaye, ariko bivuga ko telefone ya Madamu Merkel itarimo kumvirizwa icyo gihe kandi ko mu gihe kiri imbere itazumvirizwa.

Ubudage ni inshuti ikomeye y’Amerika.

Muri raporo nshya yasangijwe ibigo byinshi by’ubutasi by’i Burayi, bivugwa  ko ikigo NSA cyageze ku butumwa bwo kuri telephone no ku biganiro by’abantu bamwe bakomeye, kinyuze ku mirongo ya internet ya Denmark ku bufatanye n’ikigo cy’ubutasi cya Denmark, FE.

Bivugwa ko telefone y’umukuru w’Ubudage Angela Merkel yibasiwe n’ubutasi bw’Amerika

Iyi raporo ivuga ko icyo gikorwa cy’ubutasi  bivugwa ko cyahawe izina “Operation Dunhammer”  cyatumye ikigo NSA kigera ku makuru gikoresheje nimero za telefone z’abategetsi bamwe mu ishakisha ryacyo, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru Danmarks Radio.

Iyi raporo ije ikurikira iperereza ryakozwe n’icyo gitangazamakuru cyavuganyemo n’abantu icyenda, bose bavuga ko bageze ku makuru y’ibanga afitwe n’ikigo FE cy’ubutasi bwa Denmark.

Hamwe na Madamu Merkel, uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier ndetse n’uwari umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Peer Steinbruck na bo bivugwa ko banetswe.

Yaba minisiteri y’ingabo ya Denmark cyangwa abahagarariye ikigo FE, nta n’umwe wari wagira icyo atangaza kuri ayo makuru.

Nyuma y’uko iby’ubwo butasi bitangajwe ku cyumweru,  Snowden yashinje Perezida w’Amerika Joe Biden kuba “yaragize uruhare muri aya mahano bwa mbere”. Biden yari Visi Perezida w’Amerika igihe ubwo butasi buvugwa bwakorwaga.

Snowden yanditse kuri Twitter ati:  “Hakwiye kubaho gusaba mu buryo bweruye gutangaza ku karubanda”bidakozwe na Denmark gusa, ahubwo [binakozwe] n’abo bakorana bakomeye”.

Mu 2013, Snowden  wahoze akora mu kigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA)  yamennye amabanga mu itangazamakuru ajyanye n’amakuru y’uko ubutasi bw’Amerika bwakoraga ubutasi kuri internet no kuri telefone.

Icyo gihe, Amerika yamushinje kwiba umutungo wa leta, gutangaza bitemewe amakuru y’igisirikare no gutangaza amabanga y’ubutasi hagamijwe ikibi.

Nyuma Snowden yasabye ubuhungiro mu Burusiya.

Mbere yo gutangaza ibyo bimenyetso, abakuru bo mu butasi bw’Amerika bari barakomeje gushimangira ku mugaragaro ko ikigo NSA nta na rimwe cyigeze gikusanya kibizi neza amakuru bwite yo kuri telefone.

SRC:BBC 

Related posts

“Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho”

Emma-Marie

‘Umunyamasengesho’ wa Trump ari gutakamba

Emma-marie

Umwami Mswati yabunze “yahunze”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar