Image default
Mu mahanga

Umwami Mswati yabunze “yahunze”

Umwami Mswati wa III wa Eswatini yaba yabunze ‘yarahunze igihugu’ mu gihe imyigaragambyo y’abashaka impinduka yateje akaduruvayo imbere mu gihugu.

Amakuru akomeje gucicikana mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyamabaga aravuga ko Umwami Mswati wa III wa Eswatini yahoze yitwa Swaziland yahunze ubwami nyuma y’imyigaragambyo y’abashaka impinduka muri icyo gihugu.

SABC News dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi bibaye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize abigaragambyaga bari gusaba impinduka mu itegekoshinga batwitse amaduka menshi yo muri Matsapha, ari nako basakirana n’abashinzwe umutekano.

Abigaragambya bivugwa ko bamwe bakomeretse, barasaba Umwami Mswati kwemera amavugurura ya demokarasi, harimo n’amatora.

Melusi Dlamini , umwe mu bigaragambya yagize ati: “Ubu turasaba demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi. Igihe cya gahunda ya cyami cyaranzwe n’igitugu kirarangiye.”

King Mswati III is rebranding Swaziland as Eswatini.

Umwami Mswati III yanenzwe gutegekesha igitugu no kwikubira umutungo w’igihugu bivugwa ko ari ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu. Uyu mwami,  ufite abagore basaga 15 nabana 23. Yatorewe kuba Umwami afite imyaka 14 yambitswe ikamba afite imyaka 18 y’amavuko mu 1986.

Muri Eswatini, Umwami ategeka igihugu nk’umwami wuzuye kandi ni we uhitamo Minisitiri w’intebe, abaminisitiri, abacamanza n’abakozi ba Leta. Abigaragambyaga bari gusaba ko habaho ivugurura rya politiki kandi bifuza kwihitiramo Minisitiri w’intebe. Amashyaka ya politiki yabujijwe mu gihugu kuva mu 1973.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Haravugwa igitero mu nkengero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura

Emma-Marie

Donald Trump yise Perezida w’Amerika Joe Biden “umwanzi w’igihugu”

Emma-Marie

Ubutasi bw’Amerika bwemeje uwishe umunyamakuru Jamal Khashoggi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar