Image default
Utuntu n'utundi

Wari uziko kwinukiriza ‘umusuzi’ bishobora kuvura indwara zimwe na zimwe?

Inzobere mu bumenyamuntu zivuga ko kwinukiriza umusuzi bishobora kuvura indwara zirimo izifata umutima kubera ikinyabutabire cya ‘sulfure d’hydrogène’ kiwubonekamo, gusura kandi byerekana ko bagiteri zo mu mara zikora neza ndetse n’igogorwa ryagenze neza.

Gusura bibarwa nka kimwe mu biteye isoni mu mico ya bamwe mu bantu barimo n’abanyarwanda, ubikoze mu bantu bavuga ko atagira ikinyabupfura yewe n’ucitswe bikamubaho mu ruhame atabishaka, akorwa n’isoni akabura aho areba akamwaragurika, abo bari kumwe rimwe na rimwe bakamuseka bakamuryanira inzara cyangwa se bakamupfa agasoni bamuhumuriza bati”uwo mwambi ntawe utawurasiraho.”

Biranashoboka ko hari na bamwe bashobora no kuvuga bati “iyi si ingingo yo kwandiho; ibi ni ugushira isoni no kubura ikinyabupfura” cyangwa se bati “inkuru zarabuze ubwo mugeze aho kwandika ku misuzi!.” nyamara burya akamaro k’umusuzi kazwi neza n’uwabazwe abyara cyangwa awabazwe inyama zo mu nda, wari uziko burya iyo atarasura nta kintu uba wemerewe kurya cyangwa kunywa?.

Nyamara uretse no kuba gusura ubwabyo ari ibintu bisanzwe, binafatiye runini umubiri w’umuntu ndetse rimwe na rimwe bikaba byanawuburira ku byago waba ugiye guhura nabyo bityo bigatuma umuntu yirinda ibyo byago.

Urubuga delgarm.com dukesha iyi nyuru rwagarutse ku kamaro ko gusura, aho bagaragaza ibintu birindwi nk’umumaro wo gusura ari nabyo tugiye kugarukaho:

Kwihumuriza(kwinukiriza) umusuzi ni ingenzi

Nibyo koko wabisomye neza, kwinukiriza umusuzi ni ingenzi ku buzima bwawe, nubwo bwose bishabora kugutangaza ariko ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bwagaragaje ko ikinyabutabire cya sulfure d’hydrogène (H2S) kiboneka mu musuzi gishobora kuvura uburwayi butandukanye. Sulfure d’hydrogene ni umwuka ujya kumera nk’umwuka w’igi ryaboze, n’ubwo bwose ari uburozi ariko ingano yawo nkeya ishobora guhangana n’indwara zibasira umutima.

Bigabanya kumva uremerewe mu nda

Iyo umaze gufata ifunguro rihagije maze ukumva uremerewe mu nda biba bisobanuye ko utigeze usohora imyuka yo mu mara, bityo iyo umaze gusura wumva kuremererwa bishize kandi bikaguha umutuzo.

Bifasha amara gukora neza

Akenshi usanga ababyeyi babwira abana babo bati”ntimukajye musura imbere y’abantu bakuru”. Ndetse n’abakuze nabo mu rwego rwo kwiyubaha ntibapfa kurekura umusuzi aho babonye hose, nyamara ariko gufunga umusuzi umwanya munini, bishobora gutera amara ibyago bikomeye.

Ni uburyo bwo kuburira umubiri

Gusura rimwe na rimwe bishobora kuba uburyo bwo kuburira umubiri ku bibazo bimwe na bimwe ndetse n’uburwayi bushobora kwibasira amara. Iyo urekura imisuzi inuka kenshi kandi bikajyana n’ububabare biba bivuga ko ushobora kuba ufite ikibazo cyo kutihanganira ingano ya lactose(isukari yiganje mu mata) irengeje urugero cyangwa se ukaba ufite uburwayi bwa kanseri y’amara.

Birafasha mu mirire Umusuzi wa buri ndyo uba wihariye, niba umaze igihe usura umusuzi umwe udahinduka(ugendeye ku munuko), bishobora kuba bigaragaza ko wakoresheje indyo imwe ukarenza urugero, urundi rugero niba umaze igihe udasura biba bigaragaza ko udaheruka kurya indyo ikungahaye kuri fibre(fibres alimentaires) nk’ibishyimbo n’ibindi binyamisogwe, ibinyampeke, imboga n’imbuto bitandukanye, bityo ukaba usabwa kongera inshuro wakoreshaga bene ibyo biribwa.Bigaragaza ubuzima bwa bagiteri zo mu mara

Igitangaje ni uko abantu bananutse kandi bafite ubuzima bwiza, aribo basohora umwuka wo mu mara cyane kurusha abandi, mu by’ukuri urwungano rw’igogora rufite ubuzima bwiza rushobora kugaragazwa n’umusuzi unuka kurushaho, indyo zimwe na zimwe ziha ingufu bagiteri zo mu mara bityo igogora rigakorwa neza bikanatanga umusuzi kunuka.

Bigarura umutuzo

Mureke tuvugishe ukuri, nta kintu na kimwe gitanga umutuzo nko kuba wari umaze akanya wafunze umusuzi, nyuma ukaza kuwurekura. Iyo bibaye ngombwa ko ufunga umusuzi bitewe no kuba udashaka kubangamira abo muri kumwe, uba wumva ubangamiwe kandi uremerewe yewe rimwe na rimwe ukaba wakumva ububabare ariko iyo umaze kuwurekura ibintu byose birahinduka, ukaruhuka kandi ukumva utuje.

Musinga C.

 

 

 

 

 

Related posts

Nigeria: Leta ya Kaduna yemeje gushahura abafashe abagore ku ngufu

Emma-marie

Inkingi y’icyuma y’amayobera i Kinshasa yatumye bamwe bacika ururondogoro

Ndahiriwe Jean Bosco

Ikijumba cyokeje gifite abakiriya benshi mu Buyapani

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar