Image default
Mu mahanga

“Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho”

Abajenerali babiri b’Amerika bo ku rwego rwo hejuru bavuze ko bagiye inama yo kugumisha abasirikare 2,500 muri Afghanistan, mbere yuko Amerika ikura ingabo zayo zose muri icyo gihugu mu kwezi kwa munani. Jenerali Milley yavuze ko Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho.

Ubuhamya Jenerali Mark Milley na Jenerali Frank McKenzie bagejeje ku nteko ishingamategeko y’Amerika busa nk’ubuvuguruza Perezida Joe Biden, wavuze ko atibuka agirwa inama nk’iyo.

Aba Taliba bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani, nyuma yuko bigaruriye ibice byinshi by’igihugu mu buryo bwihuse.

Jenerali Milley yavuze ko Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho.

Ku wa kabiri, aba bajenerali babiri bahaswe ibibazo n’akanama ka sena y’Amerika kibanda ku by’igisirikare, bari kumwe na Minisitiri w’ingabo Lloyd Austin.

Ibazwa ryabo ribaye hashize ibyumweru ingabo z’Amerika zivuye ku kibuga cy’indege cy’i Kabul mu buryo bw’akajagari, mu gihe ibihugu bikomeye by’amahanga byashakaga gutahukana abaturage babyo n’Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bingingaga ngo batabarwe.

Jenerali Milley

Igitero cy’ubwiyahuzi cyishe abantu 182 muri icyo gikorwa cyo kuva muri Afghanistan. Abasirikare 13 b’Amerika n’Abanya-Afghanistan batari munsi ya 169 biciwe ku irembo ry’ikibuga cy’indege ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa munani.

Kugumishayo abasirikare

Jenerali McKenzie, nk’ukuriye ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, ni we wahagarikiye kuva muri Afghanistan kwazo.

Ahatwa ibibazo n’abasenateri b’abarepubulikani, yavuze ko yagiye inama yo kugumisha abasirikare bacye 2,500 muri Afghanistan.

Ibi bisa nk’ibivuguruza ibyashimangiwe na Perezida Joe Biden mu kiganiro n’umunyamakuru wa ABC ku itariki ya 19 y’ukwa munani ko atibuka umuntu n’umwe amugira inama nk’iyo.

Jenerali Milley yavuze ko yemeye iyo nama, ariko abajijwe na senateri w’umurepubulikani Dan Sullivan niba amagambo ya Bwana Biden yari “itangazo ritari ukuri”, yanze gutanga igisubizo kidaciye ku ruhande.

Nyuma yaho, Jen Psaki, umuvugizi w’ibiro bya perezida bya White House, yavuze kuri iyo ngingo.

Madamu Psaki yagize ati: “Perezida aha agaciro inama y’ukuri ya… abakuru b’ingabo n’igisirikare. Ibyo ntibivuze ko buri gihe yemeranya na yo”.

Yavuze ko iyo ingabo ziguma muri Afghanistan nyuma y’itariki ntarengwa yo mu kwezi kwa munani, Amerika yari kuba noneho yinjiye mu ntambara n’aba Taliban.

Abajenerali bashegeshe amagambo ya Biden

Isesengura rya Anthony Zurcher, umunyamakuru wa BBC muri Amerika ya ruguru

Mark Milley, Lloyd Austin na Kenneth McKenzie batanze ubuhamya mu nteko, ariko amagambo bwite ya Joe Biden ni yo yangije cyane perezida ku wa kabiri.

Abarepubulikani baconshoye amagambo yo mu gihe cya vuba gishize perezida yavuze, aba bajenerali, mu buryo bweruye cyangwa buziguye, bavuguruje.

Mu kiganiro cyo mu kwa munani, Biden yashimangiye ko nta jenerali n’umwe wamushishikarije kugumisha abasirikare bamwe b’Amerika muri Afghanistan ngo barinde ko aba Taliban bigarurira igihugu.

Jenerali Milley na Jenerali McKenzie bombi bavuze ko batekerezaga ko abo basirikare bari bacyenewe, kandi hari aho uyu wa nyuma yavuze ko ibyo yabibwiye Perezida.

Abasirikare b'Amerika ku kibuga cy'indege cy'i Kabul, ku itariki ya 26 y'ukwezi kwa munani mu 2021

Abasenateri b’abarepubulikani banibajije impamvu Bwana Biden yari yarasezeranyije kugumishayo abasirikare kugeza igihe abaturage b’Amerika bose bazaba bamaze guhungishwa, kubera ko hari Abanyamerika bakiri muri Afghanistan nyuma y’ibyumweru bishize ingabo za nyuma zivuyeyo.

Nyuma, abajenerali bombi bavuze bashimitse ko al-Qaeda ikiri muri Afghanistan – bavuguruza badaciye ku ruhande ibyo Biden yari yavuze mbere ko uwo mutwe w’iterabwoba waranduranwe n’imizi.

Ibyo byose byatumye abarepubulikani babona aho bahera bashinja perezida kubeshya abaturage b’Amerika.

Bwana Biden ntibyari ngombwa ko agira ibyo yizeza bikomeye. Yashoboraga kuba yaravuze gusa ko yatekereje ku nama yagiriwe n’igisirikare ariko agahagarara ku cyemezo cye cyo kuhakura ingabo. Ariko, cyo kimwe n’abandi banyapolitiki benshi bamubanjirije, yaravuze yijyana mu bibazo.

SRC:BBC

Related posts

Leta ya Qatar igiye gukora iperereza ku bagenzi b’abagore basatswe bambaye ubusa

Emma-marie

Niger: Polisi yasanze Cocaine nyinshi mu modoka ya ‘Mayor’

Emma-Marie

Abdelaziz Bouteflika: Uwahoze ari Perezida wa Algeria yapfuye ku myaka 84

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar