Image default
Amakuru

Gatsibo: Abatujwe ‘i Yerusalemu’ barasaba ubutaka bwo guhinga

Hari imiryango 17 y’abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, bavuga ko mu kuhimurirwa bagombaga guhabwa aho guhinga kuko hari abimuwe ahashyizwe ibikorwa bya leta kandi bahafite amasambu, ariko ngo kuva batura muri uwo Mudugudu ntibarabona aho guhinga .

Mu 2018 nibwo imiryango 44 yatujwe muri uyu Mudugudu ahasigaye hazwi ku izina rya Yeruzalemu mu murenge wa Kabarore, ndetse 29 muri iyo ihabwa aho guhinga.

Abatujwe aha barimo Abanyarwanda baje baturutse mu gihugu cya Tanzania, abandi bakaba batari bishoboye hakiyongeraho n’abimuwe ahashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange

Imiryango 17 itarabonye aho guhinga  na n’ubu ngo iri mu gihirahiro.

Abahawe aho guhinga nabo bavuga ko badafite ibyangombwa ngo bikaba bigoye gutandukanya, niba ubu butaka barabweguriwe burundu cyangwa barabutijwe.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko mu kwezi kumwe ikibazo cy’abadafite aho guhinga gishobora kuba cyakemutse.

Naho ku kibazo cy’abadafite ibyangombwa  by’ubutaka, Gasana yemeza ko nacyo cyahawe umurongo.

Abatujwe muri uyu Mudugudu bubakiwe amashuri, bahabwa amazi, umuriro w’amashanyarazi n’ivuriro ry’ibanze gusa isoko bubakiwe na n’ubu ntirirakorerwamo.

Buri muryango watujwe aha kandi wanorojwe Inka, gusa izigera ku 9 ziherutse gupfa ariko bamaze guhabwa Inka z’inshumbushanyo .

SRC:RBA

Related posts

Rulindo: Bahangayikishijwe n’inyama barya batazi aho zibagirwa

Emma-Marie

Twitter ‘yungukiye bidasanzwe’ mu mwaka wa 2020

Ndahiriwe Jean Bosco

Paul Rusesabagina ari mu maboko ya RIB

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar