Image default
Imyidagaduro

No Time To Die: Filimi ya nyuma ya Daniel Craig nka James Bond

No Time To Die, filimi ya gatanu ya Daniel Craig ari nayo ya nyuma akinnye nka James Bond, yarebwe isubirwamo n’abagenzura filimi nshya bagira ibyo bayivugaho.

Iyi filimi yerekanywe bwa mbere kuwa kabiri i London muri Royal Albert Hall, nyuma y’uko ikererejwe kenshi n’ibibazo bya Covid.

Mu gusubiramo no kujora iyi filimi, Kevin Maher w’ikinyamakuru Times yagize ati: “Ni nziza. Ni igitangaza.

“Craig ni we kizigenza uboneka kuva itangiye kugera ku ishusho ya nyuma, kandi arembera mu buryo bukomeye, mu njyana.”

Nubwo bwose abayigenzuye benshi bayivuze neza, bamwe bavuze ko iyi filimi idakwiriye imino 163 imara.

Daniel Craig as James Bond in No Time To Die

Peter Bradshaw wa The Guardian avuga ko iyi filimi itanga “action, drama, byendagusetsa, kubabaza umutima, gutera ubwoba, na action yo mu gihe cya cyera”.

Uyu avuga ko yose ari filimi “ishimishije kandi inogeye ijisho.”

Stephanie Zacharek w’ikinyamakuru Time nawe yashimye uko imeze, ariko anenga ko idakwiriye iminota yose imara.

Ati: “Ku masaha abiri n’iminota 43, ni ndende cyane kandi irimo ibintu byinshi – ibyinshi buri gihe si byiza.”

Gusa yongeraho ati “No Time To Die uwayikinnye w’ingenzi yateguwe neza, kuri njye, niwe Bond mwiza muri zose.”

Iyi filimi igejeje ku gasongero inkuru yatangiwe na Craig muri James Bond ye ya mbere, Casino Royale, yasohotse mu 2006.

Robbie Collin w’ikinyamakuru telegraph mu kuyigenzura yagize ati: “Twari tugutegereje,  Bond, hashize igihe, mbega ibyishimo no kwiruhutsa kongera kukubona.

Nomi (Lashana Lynch) muri No Time To Die

Clarisse Loughrey w’ikinyamakuru The Independent ashyira iyi filimi mu rwego rw’inyenyeri eshatu akanenga uwayiyoboye.

Ati: “Cary Joji Fukunaga [uwayiyoboye] yashatse gukora ikintu cya action drama muri No Time To Die – biteye isoni ko cyabaye filimi ya Bond. Ikibabaje kurushaho ni uko mu buryo budasanzwe wumva irangiye nabi.”

Jonathan Romney w’ikinyamakuru Screen Daily nawe avuga ko ari “filimi irenze ku mategeko ya filimi zo mu bwoko bwayo” nubwo ngo atari ko bimeze muri filimi yose

John Nugent w’ikinyamakuru Empire yemera ko iyi filimi ari ndende bidakwiye, gusa akavuga ko irimo “ibyo uwundi Bond wese atakoze,…nicyo kintu kidasanzwe ifite gituma itangira mu buryo bushamaje.”

Abenshi mu bayigenzuye bashimye abakinnyi bashya bayirimo nka Lashana Lynch bavuga ko yakinnye neza.

Rami Malek muri No Time To Die

Iyi filimi nshya izasohoka ku wa kane mu Bwongereza, irimo abandi bakinnyi bakinnye muri bond zabanje barimo Ralph Fiennes, Naomie Harris, Ben Whishaw, na Léa Seydoux.

Damon Smith ukuriye Press Association yavuze ko No Time To Die itandukanye n’izabanje aho mu iheruka Bond aba ari umukinnyi udakomeye nko mu za mbere cyangwa iyi.

Kuwa kane tariki 30 z’uku kwezi kwa cyenda nibwo iyi filimi izerekanwa muri cinema zo mu Bwongereza, nyuma igere n’ahandi ku isi.

SRC:BBC 

Related posts

U Burundi: Umuhanzi Big Fizzo wigeze kurongora umunyarwandakazi yasezeranye n’umugore wa 3

Emma-marie

Anne Kansiime yibarutse imfura

Emma-Marie

Uganda: Umwarimukazi washinjwaga gutuka Perezida Museveni yahanaguweho icyaha

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar