Image default
Ubutabera

U Bubiligi: Urubanza rwa Nkunduwimye ushinjwa ibyaha bya Jenoside rwatangiye

Mu Rukiko rwa rubanda “La cour d’assises” i  Bruxelles mu Bubiligi, kuri uyu wa mbere tariki 8 Mata 2024 hatangiye urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkunduwimye Emmanuel Alias Bomboko w’imyaka 65, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi no gufata abagore ku ngufu, bikaba byarabeye mu Mujyi wa Kigali aho yari afite igaraje ryitwaga AMGAR. Uyu mugabo yatawe muri yombi muri Werurwe 2011, nyuma y’iperereza ryatangiye mu 2007.

Uyu munsi mu Rukiko, uyu mugabo yari kumwe n’abunganizi be babiri, Me Dimitri de Béco na Marie Bassine.

Uruhande rw’abarokotse Jenoside ruhagarariwe na Maitre André Martin Karongonzi, umunyarwanda afite ubwenegihugu bw’Ububiligi, hamwe na Maitre Alexis Deswaef.

Perezida w’urukiko yamubajije umwirondoro we, arasubiza ati: “Nitwa Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboka, navukiye mu Rwanda, nkaba ntuye mu Bubiligi hamwe n’umuryango wanjye, nkaba mfite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi kuva mu 2005.”

Yakomeje avuga ko asanzwe akora akazi ko gutwara abantu “Taximan” mu Bubiligi.

                                                  Nkunduwimye Emmanuel Alias Bomboka

Bahise baha ijambo, umushinjacyaha, Arnaud D’Oultremon, wamaze amasaha arenga ane avuga ibyaha Nkunduwimye ashinjwa. Yagarutse ku bwicanyi bwabereye i Kigali, aho yari afite igaraje ryitwaga Amgar, muri iri garaje ngo niho ko yakoreye ibyaha by’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu nk’uko iperereza ryabigaragaje.

Ibyavuye mu iperereza bigaragaza ko Nkunduwimye yari incuti ya hafi ya Georges Rutaganda wari icyegera cy’uwari umuyobozi w’interahamwe mu Rwanda.

Umushinjacyaha yagize ati: “Nkunduwimye yakoranaga bya hafi na Rutaganda, icyegera cy’uwari umuyobozi w’interahamwe mu Rwanda. Muri ‘Amgar’ niho biciye abantu, hanabonetse ibyobo rusange batagamo imirambo, banahafatiraga abagore ku ngufu.”

Yakomeje avuga n’uruhare runini Nkunduwimye yagize ku mabariye mu mujyi wa Kigali n’uburyo yakoranaga na Hotel milles collines yayoborwaga na Paul Rusesabagina.

Ati: “Nibo bari bafite isoko ryo kujyana ibiryo n’inzoga muri Hotel milles collines, abari bafite amafaranga nibo babahungishaga bakabajyana muri iyo hotel.”

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzaniya, rwakatiye Rutaganda gufungwa burundu.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko icyo gihe (mu gihe cya Jenoside) Nkundumwimye na Rutaganda bicaga bagakiza kandi ngo bajyaga mu bice bitandukanye by’igihugu bagaha Interahamwe intwaro zo kwica abatutsi.

Yakomeje ati: “Muzumva abatangabuhamya benshi bashinja nkunduwimye ubwicanyi, abarokotse, imiryango y’abantu bafashwe ku ngufu. Muri macye nkunduwimye si umwere na gato.”

La réforme de la cour d'assises suscite les critiques | L'Echo

Ahawe ijambo, Nkunduwimye yavuze ko abatangabuhamya be barimo guterwa ubwoba, ndetse ngo ‘hari n’abamaze guhunga.’ Urubanza rukazakomeza ejo saa tatu za mu gitondo ku isaha yo mu Bubiligi.

Gakwaya Ernest ntiyabonetse mu rubanza

Urubanza rwa Nkunduwimye, umucamanza yari yifuje ko ruzabera rimwe n’urwa Ernest Gakwaya alias Camarade, w’imyaka 48. Nawe akaba ashinjwa ibyaha bya Jenoside byenda gusa n’ibya Nkunduwimye.

Gakwaya yatawe muri yombi mu 2011 mu Bubirigi, ariko mu 2012 arekurwa by’agateganyo mu gihe iperereza ryari rikomeje.  Uyu mugabo bivugwa ko ari mu Burundi aho yafatiwe mu 2022 agafungwa, ashinjwa gukoresha impapuro mpimbano z’inzira(Passport). Ububirigi bavuga ko ubu, abategetsi b’u Burundi bamurekuye akaba yidegembya.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Rubavu: Abatanze amakuru y’umukoresha ubasaba ruswa ishingiye ku gitsina birukanwe mu kazi

Emma-Marie

Birababaje kumva muvuga ko abatangabuhamya babeshya-Alain Gauthier

Emma-Marie

Inkiko za rubanda ziburanisha abakekwaho jenoside zikora zite(Cours d’Assises)

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar