Image default
Abantu

Gasabo: Amayobera ku mukobwa uvuga ko shitani amutegeka kwiba imyenda n’amafoto

Ubwoba ni bwose muri bamwe mu batuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo kubera inkuru y’umukobwa uvuga ko amashitani yatererejwe na se amutuma kwiba ifoto n’imyenda byo gutambaho ibitambo kwa shitani.

Mu ijwi ryumvikanamo ikiniga n’agahinda, Dusabimana Olive ufite imyaka 18 y’amavuko, avuga ko akomoka mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, ahamya ko yamuterereje amashitani, arangije amusaba kujya atamba ibitambo by’abaturage bo mu murenge avukamo maze arabyanga hanyuma se amuteza kwangarira I Kigali.

Avuga ko amashitani yatererejwe na Se amusaba kwiba amafoto n’imyenda

Yabwiye TV1 ko iyo umwaka ugiye kurangira amashitani yatererejwe na Se, amutegeka kwiba imyenda y’aho aba cyangwa amafoto, akayashyira mu gikapu ayo mashitani akayatwara ninjoro maze abo bantu bagatambwaho ibitambo.

Kugirango abo yibye imyenda n’amafoto badatangwaho ibitambo bisaba ko boherereza Se amafaranga yo kuguramo umutwe w’ingurube wo gutambaho igitambo mu kimbo cyabo.

Umwe mu bakoresheje uyu mukobwa

Yagize ati “Iyo umwaka ugiye kurangira byihitiramo nanjye ngashaka ifoto y’uwo byahisemo cyangwa umwenda we nkabika mu gikapu simenya igihe wagendeye gusa ukunda kugenda ari mu ijoro”.

Yakomeje avuga ko amaze gutanga amafoto y’abantu babiri harimo ifoto y’umwana w’uwahoze ari nyirabuja wo mu Karere ka Kicukiro ndetse n’uwo yakoreraga mu Murenge wa Jabana witwa Uwambajimana Verene.

Ati “Hari umu mama nakoreraga Kicukiro bikunda umwana wabo biba ari we bihitamo noneho bikajya bimusanga mu nguni ya saloon bikamunigirambo mbonye bigiye kumwica mbibwira umu mama waho nti niba udashaka ko bimujyana urampa amafaranga nyohereze bagure iryo tungo […] baguramo ingurube bakayibaga ariko nyine umutwe niwo babiha ‘ibishitani’ ukaba igitambo cy’umuntu wari ugiye gutambwa.”

Tariki 13 Mutarama 2021, uyu mukobwa ngo yasezeye kuri nyirabuja Uwambajimana, amubwira ko agiye gushaka ahandi akazi kuko iyo myuka mibi imutegeka guhindura akazi kenshi, ahita abona akazi kwa Mashariki Claudine.

Uyu mubyeyi yibwe ikanzu n’uyu mukobwa

Claudine ati “ Mu ma saa cyenda nabyutse mbura amahoro, ariko sinamenyaga ikiri kumbuza amahoro numvaga nta mutekano mfite kuko nari maze no kurota inzozi ziteye ubwoba cyane. Uyu mwana uko nabimubajije niko ari kubisubiramo[…] iyo ataza kuvuga ko ari papa we wabimuteje wenda twari kuvuga ko ari kubeshya”.

Uwo yakoreraga mbere yibye ifoto, avuga ko ishobora kuba yaratanzwe kuri ayo mashitani.

Ati “Mfite impungenge ko ashobora kuba yarantanze ikunzimu”.

Bitewe nuko uyu mwana w’umukobwa yababwiye ko aya mashitani afata umwanzuro tariki 16, abamukoreshaga yatwariye imyambaro ndetse n’amafoto bafite impungenge gusa ntibari bafata umwanzuro wo kumuha amafaranga ngo agurwemo ingurebe izatambwaho igitambo mu mwanya wabo.

Hari abavuga ko uyu mwana w’umukobwa yaba ari gukoresha aya mayeri ngo acucure abakoresha be utwabo, gusa nanone bakibaza impamvu atwara umwenda umwe gusa cyangwa ifoto.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Karongi :Bucyayungura yaretse guhohotera umugore we iterambere riza ribasanga

Emma-marie

Mani Martin agiye muri Amerika

Emma-Marie

Rwanda: Nyina yishwe na ‘diarrhea’ bituma agira umuhate wo kuyirwanya yivuye inyuma

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar