Bamwe mu bakozi bakorera akazi mu rugo muri ibi bihe bya Covid-19 bavuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no gusabwa n’abo bashakanye gukora ‘ibintu’ imibonano mpuzabitsina mu gihe abandi bari mu nama.
Gukorera mu rugo ku bakozi bamwe ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
IRIBA NEWS, yaganiriye n’ibyiciro bitandukanye by’abakozi bakorera mu rugo muri ibi bihe, abafite abo bashakanye bagaragaza imbogamizi zitandukanye bahura nazo.
Ibirangaza ni byinshi…
Ku bafite abo bashakanye ndetse n’abafite abana bato ngo biragoranye kuzuza inshingano z’akazi n’iz’urugo yewe ngo hari n’igihe bwira nta kintu na kimwe bakoze.
Umwe mu bagore twaganiriye yatubwiye ko muri ibi bihe bya Covid-19, akazi umugabo we yakoraga kahagaze mu gihe we aho akora bamushyize mu itsinda ry’abakozi bakorera mu rugo.

Ati “Ntangira gukora abana bakarira hari n’igihe umugabo ansaba ibintu turi mu nama kuri ‘Zoom’ iyo bigenze bityo ndahaguruka nkajya kumuha iby’inama bikarangirira aho.”
Undi mugore ati “Njye n’umugabo wanjye dukora mu kigo kimwe muri ibi bihe turi mu bari gukorera mu rugo, ariko sinavuga ngo turakora nawe urabyumva iby’abashakanye tugera aho akansaba cyangwa nanjye nkamusaba, ubundi tukiganirira naba mbeshye mvuze ko umusaruro dutanga ungana nuwo twatangaga tudakorera mu rugo.”
“Nukubura uko umuntu agira, nta mukozi wakoreye mu rugo”
Ku ruhande rw’abagabo ngo nabo bahura n’imbogamizi zitandukanye zituma batuzuza inshingano z’akazi uko bikwiye. Hari uwatubwiye ngo “Ntibyoroshye kuko mu rugo haba ibintu byinshi birangaza umuntu. Nkanjye mfite inzu ndimo kubaka ku buryo gushyira umutima ku kazi 100% binanira ugasanga buri kanya ndajya kureba ibyo abafundi barimo gukora.”
Undi ati “Nukubura uko umuntu agira nta mukozi wakoreye mu rugo. Tukijya ku kazi nabyukaga saa kumi n’ebyiri, ubu mbyuka saa moya cyangwa saa mbiri, akazi nkagatangira mu ma saa tatu, saa sita nkajya kurya nyuma yo kurya nkaryama nkabyuka saa cyenda ngakora isaha imwe cyangwa ebyiri nkaba ndananiwe.”
Nubwo aba bavuga izi mbogamizi zitandukanye bahura nazo hari n’abandi bavuga ko nta tandukaniro rinini riri hagati yo gukorera mu rugo no gukorera kuri ‘Office’ by’umwihariko ku bifashisha ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi.
Umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki ya 18 Gicurasi 2020, uvuga ko ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga.
Iriba.news@gmail.com