Image default
Abantu Politike

Leta yashyizeho amabwiriza abamotari n’abagenzi bazubahiriza guhera tariki 1 Kamena 2020

Bitarenze tariki ya 1 Kamena 2020 abatwara abagenzi kuri Moto bazasubira mu muhanda, Leta ikaba ibasaba kuzubahiriza amabwiriza bashyiriweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho ingamba zirebana no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19 muri serivisi zo gutwara abagenzi kuri moto, serivisi zizasubukurwa tariki ya 1 Kamena, 2020 hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Gicurasi 2020.

Ayo mabwiriza yashyizweho Kuwa 27 Gicurasi, 2020 ni aya akurikira:

  1. Abamotari n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugirango basukure intoki na casques mbere y’urugendo;
  2. Kubw’impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite Agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (Casques);
  3. Abamotari n’abagenzi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima;
  4. Abamotari bose bo mu mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money;
  5. Abamotari bo Mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko nabo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN mobile money cyangwa Airtel Money.
  6. Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha bakazikoresha igihe cyose.
  7. Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.

Utazubahiriza aya mabwiriza azabihanirwa.

 

Related posts

Guverineri Habitegeko mu ruzinduko ‘rw’amateka’ mu Ntara ya Cibitoke

Emma-Marie

“RDC ikomeje gukoresha u Rwanda nk’iturufu yo guhisha intege nke zayo”

Emma-Marie

Burera: Umugabo yiyahuye asiga avuze iryo yaboneye mu rushako

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar