Image default
Uburezi

Icyatumye abanyeshuri 18 bo muri ‘College Adventiste de Gitwe’ birukanwa burundu cyamenyekanye

Abanyeshuri b’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi bose hamwe bagera kuri 18 birukanwe burundu mu  Ishuri Ryisumbuye ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Gitwe (College Adventiste de Gitwe) bazira imyitwarire mibi.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana inkuru ivuga ko ubwo igihembwe cya kabiri cyasozwaga tariki ya 2 Mata 2021 hari abanyeshuri b’Abarundi birukanwe burundu mu Ishuri Ryisumbuye rya Gitwe (College Adventiste de Gitwe).

“Mu birukanwe harimo n’umwana wanjye kandi ndi Umunyarwanda”

Gasana J. utuye mu Karere ka Gasabo ni umubyeyi ufite umwana wigaga muri College de Gitwe wirukanwe. Yabwiye IRIBA NEWS ati :“Ndi umunyarwanda utavangiye nkaba mfite abana babiri bigaga muri College, umwe baramwirukanye. Ubuyobozi bwambwiye ko yazize imyitwarire mibi. Bari barabimenyesheje mbere ko imyitwarire ye itameze neza.”

Yakomeje ati “Icyemezo ubuyobozi bwafashe ni cyiza kuko burya umwana ufite imyitwarire mibi iyo adahanwe ashobora kwanduza abandi. Umwana wanjye nanjye ndabizi ko yitwara nabi kuko n’umuvandimwe we yarabimbwiye.”

Undi mubyeyi ufite umwana wiga muri College de Gitwe utifuje ko amazina ye atangazwa nawe yagize ati :“Umwana wanjye ntari mu birukanwe, ariko yambwiye ko hari abana birukanwe barimo Abanyarwanda ndetse n’Abarundi. Icyatumye birukanwa ngo nuko bajyaga batoroka ikigo bakajya kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge. Icyemezo ubuyobozi bwafashe naragishimye n’abandi bibabere urugero uwatekerezaga kwitwara nabi abizinukwe.”

“Hirukanwe Abanyeshuri ntitwirukanye Abarundi”

Umuyobozi wa College de Gitwe, Nshimiyimana Gilbert, yabwiye IRIBA NEWS ko abirukanwe bafatiwe mu makosa akomeye kandi ko bari barihanangirijwe kenshi.

Yagize ati :“Twirukanye abanyeshuri 18, Abanyarwanda 6 n’Abarundi 12, bamwe bafashwe banywa ibiyobyabwenge abandi batorotse ikigo bajya kunywa inzoga bagaruka basinze[…] hirukanwe abanyeshuri ntihirukanwe Abarundi. Harimo abirukanwe bwa kabiri kubera amakosa akomeye bwa mbere twarababariye barongera. Ibi rero nta murezi wabyihanganira”.

Yakomeje ati “Abashaka kubizanamo politike barashaka kuyobya abantu[…]ikibazo cyabo Polisi iracyizi, ushinzwe uburezi ku murenge arakizi. Nta mwana warenganyijwe komite ishinzwe imyitwarire yarashishoje kandi nawe uje mu kigo cyangwa ukabaza abandi banyeshuri biga iwacu bakubwira ukuri”.

Nshimiyimana yakomeje avuga ko batazadogoka kwita ku burere ndetse n’uburezi bw’abana, asaba ababyeyi barerera muri College de Gitwe gufanya n’ubuyobozi mu kurera ndetse no kugorora abana muri ibi bihe bari mu biruhuko.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi

Emma-marie

Abanyeshuri basaga 100,000 n’abarimu 6,000 bataragera ku ishuri bari he?

Emma-Marie

Mineduc yasabye ibigo by’amashuri kuzirinda kongera ‘Minerval’

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar