Image default
Politike

Ntawe uzongera kwemera ko ubumwe bw’Abanyarwanda buhungabanywa -Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku Baturarwanda n’abandi banyacyubahiro  bitabiriye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, yavuze ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi byivugira ku buryo ntawe uzongera kwemera ko ibyagezweho byangizwa yongeraho ko ntawe uzongera kwemera ko ubumwe bw’abanyarwanda buhungabanywa.

Image

Perezida Kagame yavuze ko ishema ryo kubona amateka u Rwanda rwanditse ritera Abanyarwanda kwiyukaba kugeza no hanze y’imbibi z’Igihugu, kandi icyizere kuri bose kikaba ari cyo gitera imbaraga zo gukomeza gukora.

Agira ati “Abanyarwanda twiteguye kurinda ibyo twubatse nta kuzuyaza, kandi ntawe twiseguraho kimwe n’ibindi bihugu byose, u Rwanda rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bwemewe, mu guhangana n’ibitero byibasira abaturage bacu[…]Igihe cyose bishoboka abashaka kuduhungabanyiriza amahoro bazajya bashyikirizwa ubutabera kandi kugendera ku mategeko ni ingingo itagibwaho impaka”.

Image

Yavuze ko ubu hari imanza ziri mu nkiko zo mu Rwanda ziburanisha bamwe bagize udutsiko tw’iterabwoba ritandukanye, ariko ugasanga hari bamwe muri bo bavuga ko bafashwe mu buryo budakurikije amategeko.

Perezida Kagame yavuze ko ntawe uzongera kwemera ko Ubumwe bw’Abanyarwanda buhungabanywa, niba hari abibaza uko bamwe mu bahungabanyije umutekano w’u Rwanda bafashwe bagashyikirizwa ubutabera, ibyo byazasuzumwa ukwabyo kuko ikiruta ikindi ari ukubageza mu butabera, n’ubwo baba baraje mu bundi buryo.

Agira ati “Abanyarwanda baziko ko igihugu cyacu kidashobora kwemera ko ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba bitazongera gukorerwa ku baturage bwacu, iyo umurongo uganisha ku bugizi bwa nabi urenze nabyo bigira umuti wabyo”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko benshi mu bagize ayo matsinda y’ubugizi bwa nabi batekereza ko bazagira agaciro mu mahanga ari uko bahungabanyije ubukungu bw’igihugu bakanica abaturage, ibyo bikaba bibabaje n’ubwo bisa n’aho uwo mugambi wabo bawugezeho.

Agira ati “Murabizi ko bamwe muri abo bantu bari hirya no hino baba bari ahantu bumva ko bafite amasomo menshi batwigisha ku bijyanye na demokarasi n’ubwisanzure n’ibindi byinshi bijyanye na Politi n’uburenganzira bw’abaturage”.

Image

Perezida Kagame avuga ko usanga abahungabanya umutekano w’u Rwanda bakingirwa ikibaba n’abanyobozi b’ibihugu bibabarengera bibabavugira byitwa ko ari abantu bashaka guhindura u Rwanda bakarugeza kuri rwa rwego igihugu kitarageraho.

Agira ati “Twabwiye abacumbikiye abo bagizi ba nabi ko ni abagizi ba nabi bishe abaturage, bibye, bakoze amabi menshi ariko ababacumbikiye bakadusubiza ko abo ari abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi baharanira uburenganzira bw’abaturage”.

Perezida kagame avuga ko hari abafatwa kubera ubugizi bwa nabi ariko ugasanga amahanga aribaza ngo abo bantu bageze mu butabera gute bafashwe bate, ariko nyamara ngo niba hari ibintu ubazwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda ugomba kubibazwa, kabone n’ubwo abo bacuti babo batabyumva.

Image

Agira ati “Mperutse kubyumva ubwo hari umuntu wazanywe hano agakomeza kuvuga ngo ikibazo ni uburyo yageze aha aho kubazwa uko yakoranye n’abagizi ba nabi. Umva rero nshuti zanjye mushobora kumbeshyera ibyo mushatse byose, za toni z’ibinyoma ariko ntacyo bizampinduraho nta n’icyo bizahindura kuri iki Gihugu, ibyo wakora byose uko wabikora kose ibyo ndabikubwiye”.

Kagame avuga ko abagizi ba nabi banihisha mu binyamakuru bakandika inkuru kubera aho baturuka hirya no hino ibyo bavuze bigafatwa nk’ukuri, gusa kubera aho bavukiye n’aho bakomoka ibyo bavuze byose bigafatwa nk’ukuri kandi ntacyo bihuriyeho n’ukuri uretse kuba uwo muntu aba avukira ahantu aha n’aha.

Image

Agira ati. “Twebwe twakwemera kunengwa bishingiye ku kuba turimo gukora ibyo tugomba gukora kuko tubyemera mu kurwanya ibyo bikorwa navuze bigamiie kutugirira nabi, ubu se koko abo ni bo bantu navuga ko bahagarariye indangagaciro tugenderaho, ibyo sibyo rwose ntabwo bikwiye”.

Avuga ko atazihangana abona ibinyoma bihinduka ukuri, inzirakarengane zigahinduka abanyabyaha, ibikorwa by’iterabwoba bigahinduka uburyo bwo guhangana muri Politiki noneho ibikorwa byo kubirwanya bikanengwa.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yanenze ibihugu bibuza itangazamakuru kwisanzura

Emma-Marie

Min Gatabazi yasabye abayobozi kugabanya inama za hato na hato

Emma-Marie

Kwibuka26: Itangazamakuru, umuyoboro wifashishijwe na Leta muri Jenoside

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar