Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari bamaze iminsi bari mu karuhuko, bamaze gusubira mu mwiherero wo gutegura imikino ibiri bazakina na CAP-Vert
Kuri uyu wa mbere ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi basubukuye umwiherero, aho babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus nyuma y’icyumweru bari bamaze mu karuhuko.
Mu ikipe yasubukuye imyitozo harimo abakinnyi 10 muri 11 ba APR FC bahamagawe ariko ntibahite batangirana n’abandi imyitozo, hakaba haburamo Bizimana Yannick we utagiriwe icyizere n’abatoza b’ikipe y’igihugu.

Mu bakinnyi bari bakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi, harimo barindwi batongeye guhamagarwa, abo barimo Bayisenge Emery (As Kigali FC), Ndekwe Felix (As Kigali FC), Kalisa Rashid (As Kigali FC), Usengimana Faustin (Police FC), Iradukunda Eric (Police FC), Bizimana Yannick (APR FC), ndetse na Sugira Ernest wavunikiye mu myitozo ya mbere.