Image default
Mu mahanga

Kitshanga mu biganza bya M23

Imirwano yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagati y’imitwe ishyigikiye ingabo za leta, ku ruhande rumwe, n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, ku rundi ruhande.

Abahatuye bavuga ko kuva ku wa gatandatu inyeshyamba zafashe umujyi wa Kitshanga mu ntara ya Kivu ya Ruguru.DRC Troops, M23 Violate Ceasefire – Taarifa Rwanda

Radio yo muri ako gace yatangaje ko abantu benshi bajyanwe mu bitaro bafite ibikomere byatewe n’amasasu.

Ukora mu rwego rw’umutekano utifuje gutangazwa izina yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Inyeshyamba ziri i Kitshanga kandi turimo kugerageza kubona uburyo bwo kwisubiza umujyi.”

@BBC

Related posts

Kurinda Pariki ya Virunga ni indyankurye

Emma-Marie

“Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho”

Emma-Marie

Urukiko rwategetse umugabo kuriha umugore we indishyi ku mirimo yo mu rugo

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar