Image default
Mu mahanga

Abagabo bashinjwa gusambanyiriza umugore imbere y’abana be bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwo muri Pakistan rwakatiye abagabo babiri igihano cyo kwicwa kubera gusambanyiriza umugore ku ngufu mu maso y’abana be byateje uburakari mu gihugu ubwo byabaga.

Abid Malhi na Shafqat Ali Bagga basanze umugore ufite ubwenegihugu bwa Pakistan n’ubw’Ubufaransa ari kumwe n’abana be babiri baheze mu muhanda ucamo ibinyabiziga.

Aba bagabo biroha mu modoka yabo, yari yashiriwe na lisansi (essence) mu muhanda uri hafi y’umujyi wa Lahore, babiba ibyabo ndetse bafata ku ngufu uwo mugore imbere y’abana be.

                                                            Abid Malhi na Shafqat Ali Bagga

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko amagambo umupolisi yavuze nyuma yaho, yibaza impamvu uwo mugore yari yagiye wenyine kandi bwije, yatumye habaho imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga.

Ku wa gatandatu, urukiko rwihariye rwo mu burasirazuba bw’umujyi wa Lahore rwahamije Abid Mahli na Shafqat Ali ibyaha byo gufata ku ngufu mu kivunge, gushimuta, kwiba ndetse n’iterabwoba.

Umwunganizi wabo mu mategeko yavuze ko bazajuririra icyo cyemezo cy’urukiko, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.

Ni iki cyabaye muri icyo gitero?

Ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa cyenda mu 2020, umugore – izina rye ntiryatangajwe ku mugaragaro – yashiriwe na lisansi mu muhanda usohoka mu mujyi wa Lahore. Abana be babiri bari bari kumwe na we.

Ahagamagara benewabo (abo mu muryango we) bo mu mujyi wa Gujranwala, bamugira inama yo guhamagara nimero z’urwego rushinzwe ibibazo byihutirwa bibereye mu muhanda ndetse batangira urugendo bagana aho yari ari ngo bamufashe.

Nkuko bikubiye mu kirego umwe muri benewabo b’uwo mugore yagejeje kuri polisi, imodoka yinjiwemo ku ngufu n’abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 biba amafaranga n’ibikomo (imitako) yari yambaye. Bamufata ku ngufu imbere y’abana be babiri mu murima uri hafi aho, nuko baratoroka.

Polisi ivuga ko uwo mugore yagize ikibazo cy’ihungabana, nubwo yashoboye kuyibwira amakuru y’ibanze aranga abo bamugabyeho igitero.

Ku munsi wakurikiyeho, Umer Sheikh, umupolisi ukuriye abandi bose mu mujyi wa Lahore, yagaragaye imbere y’ibitangazamakuru aca amarenga ko uwo mugore ku ruhande rumwe ari we wizize.

Uyu mupolisi yibajije impamvu uwo mugore atagenze mu muhanda urimo abantu benshi kurushaho, cyane ko yari wenyine n’abana be, cyangwa ngo abe yabanje kugenzura ingano ya lisansi iri mu modoka ye mbere yuko atangira urwo rugendo.

Mu biganiro byinshi byo kuri televiziyo, yakomeje gusubiramo ayo magambo, ndetse yongeraho ko uwo mugore – usanzwe aba mu Bufaransa – bisa nkaho yari yibeshye agira ngo muri Pakistan hari umutekano nk’uwo mu Bufaransa.

Abaturage babyakiriye mu buryo butari bwarigeze buboneka mbere muri iki gihugu, kandi biba mu bice byose by’igihugu.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu biyamye uwo mupolisi ku kwibasira nyir’ugukorerwa icyaha.

Mu bice bitandukanye bya Pakistan, abantu babarirwa mu bihumbi na bo bitabiriye imyigaragambyo, basaba ubutabera no kurinda abagore kurushaho.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri, hashyizweho amategeko mashya yo guhana gufata ku ngufu, atuma imanza zihutishwa kurushaho kandi ateganya ibihano bikaze kurushaho.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Icyizere cyo kuramba muri Amerika cyahanantutse

Emma-Marie

UK: Umudepite yishwe ateraguwe ibyuma

Emma-Marie

Abasirikare 120 ba Etiyopiya basabye ubuhungiro muri Sudani

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar