Image default
Mu mahanga

Trump agiye gufungura urubuga nkoranyambaga rwe bwite

Uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump azagaruka vuba ku mbuga nkoranyambaga “azanye urubuga rwe” rushyashya, nk’uko umujyanama we abivuga.

Jason Miller yabwiye Fox News ati: “Ndatekereza ko tugiye kubona Peredzida Trump agaruka ku mbuga nkoranyambaga mu mezi abiri cyagwa atatu”.

Yavuze ko urwo rubuga “ruzaba rushyushye kurusha izindi” kandi “ruzahindura ibintu”.Trump yahagaritswe kuri Twitter na Faceboook nyuma y’igitero cyiciwemo abantu ku nteko ishingamategeko ya Amerika i Washington DC.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko icyo gitero cyo ku itariki 06 z’ukwezi kwa mbere cy’abashyigikiye Trump, cyatumye hari bamwe banegura demokarasi ya Amerika.

Hashize iminsi myinshi nyuma yacyo Twitter yatangaje ko konti ya Trump @realDonaldTrump “yahagaritswe burundu…kubera impungenge ko yateza urundi rugomo”.

Trump yakoreshaga Twitter kenshi nk’uburyo bwo kurenga ku binyamakuru bisanzwe maze ubwe agaha ubutumwa abatora mu buryo butaziguye.

Trump yari afite abantu hafi miliyoni 90 bamukurikira kuri Twitter.

Tuzi urubuga agiye kuzana?

Ashwi.

Miller nta makuru arambuye yatanze kuri byo, yavuze gusa ko “buri wese agiye kuba ategereje kureba ibyo Perezida Trump akora”.

Yavuze ko Trump yakoze “inama zikomeye” n’amatsinda menshi y’abantu ku rugo rwe rwa Mar-a-Lago muri Florida kubera icyo gikorwa.

Miller yavuze ko “kompanyi nyinshi” zegereye Trump, kandi “urwo rubuga rushya ruzaba ari runini”, yongeraho ko Trump ubwe azatuma “ruzaho miliyoni z’abantu”.

Konti za Trump kuri Facebook, Twitter, Snapchat n’urubuga rw’imikino rwa Twitch zarafunzwe burundu.

Related posts

Rushobora kuzambikana hagati y’u Bufaransa n’U Burusiya bapfa Africa

Emma-Marie

Umugabo arashinjwa kwica umugore we utwite

Ndahiriwe Jean Bosco

Abantu 41 babujije Domitien Ndayizera amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora u Burundi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar