Image default
Abantu

Umukozi w’Akarere ka Musanze aracyekwaho gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside

Umukozi w’Akarere ka Musanze witwa Ntibansekeye Léodomir, ushinzwe kubika ibikoresho (Logistic Officer) yafunzwe, akaba akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze.

Uyu mukozi, tariki 11 Ukwakira 2023 ngo yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura, bigizwe na matelas ndetse n’amagare yagenewe abantu bafite ubumuga, ajya kubibika mu Rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwubatswe hafi y’aho Ibiro by’Akarere ka Musanze bikorera.

Ibi ngo yabikoze nyuma y’aho asabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze muri salle y’Akarere, agashaka ahandi hantu abishyira kuko ngo byagaragaraga ko biteje umwanda muri iyo salle.

Muri uko kubisabwa ngo yaba aribwo yigiriye inama yo kujya kubibika mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ruherereye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza.

Dr Murangira B.Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yemeje aya makuru, anavuga ko ibi bigize ibyaha.

Yagize ati “Yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, aho afungiye kuri RIB Station ya Muhoza. Icyaha akurikiranyweho ni icyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside, cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ati “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki, cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yitwaje umwuga cyangwa akazi akora”.

unzemo ati “Twibutsa abantu bose ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko uwagifatirwamo wese azakurikiranwa n’inzego z’Ubutabera akabiryozwa.

Icyaha Ntibansekeye akurikiranyweho gihanwa n’Ingingo ya 10 y’Itegeko nomero 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo. Ubu dosiye ye irimo gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15, n’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe, ariko atarenze Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

@KT

Related posts

Kwibuka27: Ubuzima buteye intimba bw’abana barokotse jenoside batazi inkomoko yabo

Emma-Marie

Naomi Campbell yibarutse imfura ku myaka 50 y’amavuko

Emma-Marie

Emma Coronel Aispuro: Kuzamuka no kugwa k’umugore w’umwami w’ibiyobyabwenge

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar