Umusirikare wasinze wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yarashe mu bantu bihitiraga, yicamo abatari munsi ya 12 ndetse akomeretsa abandi benshi.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko umwe muri abo yishe bivugwa ko ari umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri y’amavuko.
Ibyo byabaye ejo ku wa kane mu ntara ya Kivu y’amajyepfo mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Habaye imyigaragambyo y’abaturage barubiye bamagana ingabo za DR Congo mu mujyi wa Sange muri iyo ntara, aho imihanda myinshi yafunzwe.