Image default
Mu mahanga

Senegali: Ubutegetsi bwafunze Interineti

Muri Senegali, ubutegetsi bwongeye gukuraho interineti ejo kuwa kabiri nyuma yuko bubujije abatavuga rumwe na bwo gukora imyigaragambyo yari iteganijwe yo kwamagana icyemezo cyo kwigiza inyuma itariki y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu arashinja leta gukoresha igitugu n’ingufu nyinshi mu gukandamiza abatavuga rumwe na yo ku ngingo yo kwigiza inyuma amatora.

Hagati aho, ministri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken yasabye Perezida Macky Sall gusubiza igihugu ku ngengabihe y’amatora cyari gisanganywe.

Icyemezo cyo kwigiza inyuma amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe tariki 25 uku kwezi cyashoye Senegali mu mvururu n’inkubiri igaragarira bamwe nk’uburyo Perezida Macky Sall yaba akoresha mu kureba uko yakongera manda ye ku butegetsi.

Nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi basakiranye na polisi mu myigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize, leta yanze gutanga uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo mu mutuzo nkuko byari biteganijwe ejo kuwa kabiri.

Yahise itegeka ibigo bicuruza itumanmaho rya telefoni zigendanwa guhagarika servisi za interineti.

Itangazo ryasohowe na ministeri ishinzwe itumanaho ryavuze ko icyo cyemezo cyabaye ngombwa mu rwego rwo gukumira imvugo zikwirakwiza urwango no guteza imvururu muri rubanda.

Ibiro bya ONU bishinzwe uburenganzira bwa muntu n’umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu byanenze ubutegetsi kutubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, harimo ubwo gutanga ibitekerezo n’ubwo kwishyira hamwe.

Iyo miryango yombi irashinja ubutegetsi gukoresha igitugu n’imbaraga z’umurengera ku baturage.

@VOA

Related posts

Tanzania: Ikoze amateka muri Afurika

Emma-Marie

Iraq: Papa Francis yahuye na Ali al-Sistani ukuriye aba Shia

Emma-Marie

Somalia: Manda ya Perezida Farmajo yararangiye aricecekera

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar