Image default
Ubuzima

Amasengesho, amashuri n’izindi gahunda zihuza abantu benshi byahagaritswe mu Rwanda

Kubera icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse gahunda zihuriza abantu benshi hamwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Weruwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere yagaragaweho icyorezo cya coronairus, uwo akaba ari umuhinde.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko hafashwe ingamba zikurikira zigiye kumara ibyumweru bibiri:
-Insengero zifungwa guhera kuri iki cyumweru tariki 15 Werurwe, amasengesho azabera mu rugo,
-Amashuri na za kaminuza bya leta n’ibyigenga bizafunga guhera ku wa Mbere tariki 16 Werurwe 2020,
-Abakozi babyumvikanyeho n’abakoresha babo, barasabwa gukorera mu rugo aho bishoboka,
-Amahuriro y’abantu benshi nk’imikino ndetse n’ubukwe bibaye bisubitswe,
-Abitabira imihango yo gushyingura nabo barasabwa kujyayo ari bake,
– Ibikorwa by’ubucuruzi na za resitora bizakomeza gukorwa hashyirwa intera ya metero byibuze imwe hagati y’abantu.

Min w’ubuzima Dr Ngamije Daniel

Mu kiganiro kuri televiziyo Rwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastace, yavuze ko Ingendo zitari ngombwa nazo zigomba kugabanywa, mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu modoka zitwara abagenzi.

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter nayo imaze gutangaza iti “Hashingiwe kuri iri tangazo(rya Minisante) MINEDUC iramenyesha Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri yisumbuye bicumbikira abanyeshuri ko bahumuriza abanyeshuri kandi bagategereza gahunda y’uburyo bwo gucyura abanyeshuri nk’uko iri butangazwe na MINEDUC mu gihe gito”.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.com/mu-rwanda-hagaragaye-umuntu-wa-mbere-urwaye-coronavirus/

Perezida Kagame yakanguriye abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima


Iribanews@gmail.com

Related posts

Ikifuzo cya bamwe mu bagira isoni zo kugura agakingirizo

Emma-Marie

Waruziko umugore urwaye imitezi ashobora kuyanduza umwana amubyara?

Emma-marie

Coronavirus yageze Congo-Kinshasa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar