Urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019-2020 rwashyizwe hanze n’Urwego rw’Umuvunyi, rwiganjemo abahamwe n’icyaha cyo kwaka no kwakira indoke, abayitanze hamwe n’abahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo, harimo kandi umuyobozi mu nzego z’ibanze wahamwe n’icyaha cy’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, umukozi wahamwe n’icyaha cyo kunyereza umuceli hamwe n’umuyobozi wahamwe n’icyaha cyo kunyereza sima.
Abahamwe n’icyaha cya ruswa mu gihembwe cya mbere cya 2019-2020 ni abantu 53. Muri abo bahamwe n’icyaha, 44 bakaba ari igitsina gabo naho 9 ni igitsina gore. Ibi bikaba bigaragara mu rutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019-2020, rwashyizwe ku mugaragaro n’Urwego rw’Umuvunyi tariki ya 12 Werurwe 2020
Kanyarubindo Jean Baptiste, wahoze ayobora akagari ka […] mu Karere ka Nyanza yahamwe n’icyaha cyo gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 7, n’ihazabu y’amafaranga miliyoni ebyiri.
Uwitwa Bucyensenge Marc, wakoraga akazi ko kurinda umusaruro yahamwe n’icyaha cyo kunyereza ibiro 697 by’umuceli wa koperative Koimunya yo mu Karere ka Rusizi, ahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya 631.200FRW.
Uwitwa Mukayisenga Cesarie, wahoze ari umuyobozi wa GS Rwakirari mu Karere ka Musanze yahamwe n’icyaha cyo kunyereza imifuka 10 ya sima, ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, agatanga n’ihazabu ya 75.000Frw.
Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje uru rutonde rushingiye ku ngingo ya 4 y’Itegeko numero 76/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi isaba Urwego rw’Umuvunyi gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe.
Iribanews@gmail.com