Image default
Ubuzima

Kigali: Mu bamotari hagaragayemo abanduye Coronavirus

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ‘RBC’ yatangaje ko mu barwayi bashya, batandatu bagaragaye muri Kigali harimo abo mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge muri bo abagera kuri babiri akaba ari abamotari.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi wa RBC, yavuze ko aba bamotari bagaragaye mu bipimo byapimwe mu buryo bwa rusange mu batwara abagenzi kuri za moto mu minsi itanu ishize.

Yagize ati: “Abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri za moto ari nabo navuga ko bahangayikishije cyane kuko ni ikiciro cyafunguriwe nyuma y’ibindi byiciro byose[…]tugomba kwitwararika cyane kugirango bitaba ikiraro cyo gukwirakwiza coronavirus.”.

Ati: “Aba babiri batwara za moto bagaragaye mu buryo bwo gupima bwari bumaze iminsi igera kuri itanu dupima abatwara za moto mu mujyi wa Kigali mu buryo busa no gutomboza aho dupima abantu benshi tureba niba iki cyorezo kidakwirakwira. Byaba bikiri kare cyane kugirango tumenye ngo ese aba bamotari babiri uburwayi babuvanye hehe, ese baba bafite aho bahuriye n’aba bane? Niko kazi itsinda ribishinzwe ryatangiye”.

Dr Sabin yakomeje avuga ko abandi 4 bagaragaye mu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge bashamikiye ku izingiro ry’abarwayi bari bamaze igihe bakurikiranwa bafite aho bahuriye n’akarere ka Rusizi aho coronavirus yiganje muri iki gihe.

Imashini zipima virusi itera SIDA zigiye kwifashishwa mu gipima Covid-19

Kuba mu batwara abagenzi kuri moto hamaze kugaragaramo abarwaye coronavirus ngo ni ikimenyetso cy’uko umubare w’abanduye iki cyorezo ushobora kwiyongera mu mujyi wa Kigali. Ariko kandi ngo birashoboka abantu bakwirinda kwanduza no kwandura coronavirus baramutse bubahirije neza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima

Nyuma y’iminsi 100 coronavirus igaragaye mu Rwanda, abamaze kwandura Coronavirus bose hamwe ni 728, abamaze gukira ni 359 mu gihe abitabye Imana ari babiri. Ibipimo bimaze gufatwa ni 111 257.

Ishusho yerekana ko iki cyorezo abantu bazabana nacyo igihe kirenze icyo batekerezaga bivuze ko ingamba ziri gushyirwa mu bikorwa n’uburyo abantu bareba imbere bagomba kwiga kubana nacyo ntikibatware ubuzima.

Ibi kugirango bigerweho buri muturarwanda akaba asabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisante, ariyo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera ya metero ndetse no gukara intoki n’amazi asukuye ndetse n’isabune.

Iriba.News@gmail.com

 

 

Related posts

Coronavirus: WHO iburira ko kudohora akato imburagihe byateza ‘ukwiyongera gushya’ k’ubwandu

Emma-marie

Covid-19: U Rwanda mu bihugu 10 biyipima cyane muri Afurika

Emma-marie

Covid-19: Imfungwa n’Abagororwa basaga 200 bakingiwe-Amafoto

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar