Image default
Ubuzima

Ngoma: Konsa byabaye  igisubizo mu kurandura ikibazo cy’imirire mibi

Abatuye Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma bavuga ko bageze ku rwego bishimira mu konsa no kwita ku buzima bw’abana babo nyuma yo guhabwa ubumenyi butandukanye n’abafatanyabikorwa barimo USAID Hinga Weze.

Guhera tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Kanama Isi iba yizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa umwana, u Rwanda ntirwasigaye muri urwo rugamba. Ni mu nsanganyamatsiko igira iti : “Dufashe ababyeyi konsa no guha abana imfashabere ikwiye duteza imbere imbonezamikurire y’abana bato.”

Ikinyamakuru Iribanews.com cyasuye bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Gatare mu murenge wa Mugesera bagaragaza uburyo bitabira bwo konsa abana babo n’uburyo bitabira kubaha imfashabere bagejeje ku mezi 6.

?

Muhawenima Hycenthe ni umwe babyeyi bo mu mudugudu wa Rwamenyo avuga ko kuva bahabwa ubumenyi na Hinga Weze mu birebana no konsa basigaye bonsa abana babo batuje bityo urukundo rukarushaho kwiyongera hagati y’umubyeyi n’umwana.

Yagize ati : “Mbere Hinga Weze itaraduhugura ntitwari dusobanukiwe ibirebana no konsa neza uko bikwiye. Hari ubwo wonsaga umwana utamureba mu maso ariko ubu twaciye ukubiri n’ubwo buryo. Ubu dusobanukiwe akamaro ko konsa umwana kuva akivuka kugeza atangiye gufata imfashabere.”

We na bagenzi be barimo abajyanama b’ubuzima bemeza ko mu murenge wabo nta mwana uri mu ibara ry’umutuku ukiharangwa nyuma yo gusobanukirwa neza ibijyanye no konsa ndetse no gutegura indyo yuzuye.

Bavuga ko Hinga Weze yabashakiye abajyanama b’ubuhinzi n’ab’ubuzima babafasha kwibumbira mu matsinda bigishwa konsa neza no kugaburira abana babo indyo yuzuye.

Hakizamungu Vianney umujyanama w’ubuhinzi mu mudugudu wa Munini avuga ko babifashijwemo na Hinga Weze ubu abaturage basobanuriwe ko konsa kenshi ari inkingi  ya mwamba mu guca ukubiri n’uburwayi bw’abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera Niyigena Alexis ashishikariza abaturage konsa kuko nkuko abishimangira ngo amashereka atuma habaho urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana ndetse bikaba byafasha kuboneza urubyaro no kugera kubuzima buzira umuze.

Yavuze ko Hinga Weze ari umufatanyabikorwa ukomeye muri gahunda  zitandukanye zifite aho zihuriye n’imibereho myiza y’abaturage bityo ko mu bufatanye bazagera ku iterambere rirambye.

Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP) ivuga ko konsa mu Rwanda bihagaze 87% by’ababyeyi mu Rwanda bonsa neza. Gushyira umwana ku ibere ku isaha ya mbere akimara kuvuka nabyo biri kuri 80%, ku rwego rw’isi abagore bonsa bakaba ari 38%.

Hinga weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Covid-19: Ubuzima bw’abaforomo n’abaforomokazi muri ibi bihe

Emma-marie

Igikomere cyo ku mutima (igice cya kabiri)

Ndahiriwe Jean Bosco

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 7

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar