Abanyeshuri 96 biga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) iherereye mu Mujyi wa Kigali basanzwe ari abagenerwabikorwa b’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) , baragisaba gushyira mu bikorwa isezerano cyabahaye ryo kubarihira icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, A0, kuko ngo ubu ubuyobozi bw’ishuri bwabangiye gukomeza amasomo.
Aba banyeshuri bavuga ko bemerewe kwiga amashuri y’igihe gito cyangwa, short course mu mwaka wa 2017/2018, ariko muri bo harimo ngo abari bafite ibyangombwa bibemerera kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Aba banyeshuri bavuga ko mu 2019 FARG yabemereye kubarihira iki cyiciro bashakaga kwiga ariko ngo si ko byagenze kugeza ubu, kuko bamaze umwaka biga batishyurirwa ndetse batabona amafaranga ya buruse yo kubatunga.
Umwe muri aba banyeshuri witwa Ntakirutimana Marie Claire avuga ko hari umuyobozi wo muri FARG waje mu nama akababwira ko barangiza kwiga aya masomo y’igihe gito, short course, noneho bagakomeza kwiga mu kindi cyiciro cya kabiri.
Avuga ko aba banyeshuri bose bari bujuje amanota y’ingenzi bafatiragaho ngo bahabwe ubu bufasha.
Undi witwa Uwihoreye Jean Pierre na we wiga muri UTB yagize ati “Turifuza ko natwe twarihirwa nk’uko twabyemerewe tukazasoza amasomo yacu muri Gicurasi nk’abandi.”
Umuyobozi wungirije wa UTB, Dr Kabera Callixte avuga ko babaye bahagaritse aba bana kuko batazi niba bazishyurirwa, kubera ko bagerageje kwibutsa FARG gusohoza isezerano yatanze ikababwira ko bidashoboka.
Yagize ati “Nyuma y’ inama twagiranye na FARG bakatubwira ko bazabarihira, nyuma nagiyeyo mbonana n’ubuyobozi bwa FARG bambwira ko bagiye kutwandikira, twahise tureka abana bariga n’iyo baruwa itarasohoka ariko muri iyi minsi twongeye kwandikira ubuyobozi bwa FARG budusubiza ko hari abana bari hano badafite ibyangombwa byuzuye birimo no kuba baratsinze ibizamini by’amasomo abiri y’ingenzi (Two principal passes), aho rero nibwo twabasabye ko barihira abafite ibyo byagombwa kuko nabo barahari.”
Aba banyeshuri bavuga ko basabye umuryango w’ abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, AERG kubakorera ubuvugizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Bakina Ismael yemeje ko iki kibazo bakigejeje kuri FARG.
Yagize ati “Batwandikiye tariki 4 Werurwe uyu mwaka badusaba ubuvugizi, dusesengura dosiye zabo tariki 10 uko kwezi twandikira FARG, tariki 26 FARG idusubiza igaragaza imbogamizi zerekana ko ngo bigoye ko abo bana bose bajya muri icyo cyiciro bifuza.”
Ubuyobozi bwa FARG bwo buvuga ko nta gihamya ko aba bana koko bemerewe kurihirwa n’ubuyobozi bw’iki kigo, kandi ko gusaba gufashwa na FARG bidakorwa ngo mu kivunge.
Umuyobozi Mukuru wa FARG, Uwacu Julienne yagize ati “Ntabwo kwemererwa bibera mu kivunge, biba kuri buri wese bitewe n’uko ikibazo cya buri wese kimeze, nk’ubu turimo kwakira abatarigeze bagera muri kaminuza, gusaba ibintu mu kivunge ntibyashoboka kuko ntitwagendera ku cyemezo bavuga mu magambo gusa.”
“Uwujuje ibisabwa nasabe nk’abandi kuko ntitwagendera ku magambo ngo dutange amafaranga y’ishuri ndetse n’amafaranga yo kubatunga, duhereye ku bintu by’amagambo atagira inyandiko.”
N’ubwo aba banyeshuri batagaragaza inyandiko mvugo y’inama bavuga ko baherewemo iri sezerano, bemeza ko yakozwe n’umukozi wa FARG ushinzwe gukurikirana iri shuri.
Kugeza ubu abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza kimwe n’abishyurirwa na FARG, ubu barimo gukora ibizamini bya nyuma bizatuma bakora ibirori bisoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Gicurasi uyu mwaka.
Gusa ubuyobozi bwa UTB buvuga ko aba bo batemerewe gukora ibyo bizamini no gusobanura ibitabo bisoza amasomo mu kizwi nka defence, mu gihe cyose uburyo bazishyuramo butarasobanuka.
SRC:RBA