Image default
Uburezi

Amasomo yasubukuwe bamwe ntibasubiye ku ishuri kuko batwite

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu hamwe n’abiga mu mashuri abanza muwa gatanu n’uwa gatandatu nibo babimburiye abandi gusubukura amasomo hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2020, nyuma y’amezi asaga atandatu batiga kubera icyorezo cya Covid-19. Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa ariko ntibabashije gusubira ku ishuri kubera ko batwite.

Abanyeshuri babanza gukaraba intoki amazi meza n’isabune

Abanyeshuri basesekaye ku bigo by’amashuri bigaho bambaye agapfukamunwa, mu rwinjiriro bahasanga ahabugenewe bagombaga kubanza gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune. Iyo bageze mu ishuri abarimu babereka uko bicara bahanye intera.

Umwe mu banyeshuri biga kuri kimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Karere ka Gasabo ntiyabashije gusubira ku ishuri kubera ko atwite. Umubyeyi we yabwiye Iribanews ko atewe agahinda no kuba umwana we atasubiye ku ishuri.

Ati “Yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Muri cya gihe cya guma mu rugo bamuteye none abandi bagiye ku ishuri we aguma mu rugo. Ni ibintu byanteye agahinda gakomeye kuko nari niteze ko agiye kwiga akarangiza amashuri yisumbuye yari kuba abaye umwana wanjye wa mbere wize sogonderi. Namwinginze ngo asubireyo azabyare yiga yananiye ngo abandi bana bamuseka”.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iherutse gutangaza ko yatangiye gukusanya imibare y’abana b’abakobwa batewe inda muri iki gihe bamaze batiga kubera Covid-19, kugira ngo bafashwe, bitazabaviramo guhagarika kwiga kubera icyo kibazo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, ikiganiro cyibanze ku myiteguro y’itangira ry’amashuri.

Minisitiri Uwamariya yagarutse kuri icyo kibazo nyuma y’aho cyari kibajijwe n’umuturage ufite impungenge kuri abo bana, aho yatanze urugero ku Karere ka Rwamanaga karimo abana nk’abo 170, mu kumusubiza akaba yaravuze ko icyo kibazo akizi kandi ko hari icyo batangiye kugikoraho.

Yagize ati “Ni ikibazo kigoye gisaba uruhare rwa buri wese mu guhangana na cyo, urumva niba baratewe inda ubu barakuriwe ku buryo no guhita bagaruka ku ishuri bitashoboka. Birasaba rero gukorana n’izindi nzego nka Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kugira ngo abo bana bamenyekane”.

Ati “Imibare y’abahuye n’icyo kibazo hari iyo nanjye mfite kuko twatangiye kuyikusanya tubashaka, kuko dufite impungenge z’uko abo bana twazababura mu mashuri, ariko ntidushaka kubabura tutazi n’aho bagiye. Imibare twatangiye kuyegeranya niturangiza tuzareba uko dukorana n’inzego z’ibanze mu turere baherereyemo”.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko abana 70.714 batewe inda kuva mu mwaka wa 2016 Kugeza mu 2018.

Iyi mibare y’ubushakashatsi igaragaza ko Intara y’uburasirazuba  yo ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36.1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%,  Intara y’uburengerazuba ifite abana 15.2% batewe inda, intara y’Amajyaruguru ifite 16.5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11.2% .

Kurikimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Karere ka Huye, abanyeshuri babanje kwibutswa amabwiriza yo kwirinda covid-19
Mu Karere ka Nyamagabe abanyeshuri bacaye mu ishuri bahanye intera ya metero

Imibare mpamo y’abanyeshuri batewe inda mu gihe cya guma mu rugo turacyayikusanya….

Photo: Imbuga nkoranyambaga

Related posts

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaje imbogamizi mu myigiriye yabo

Emma-Marie

Imbaraga zashyizwe mu guteza imbere uburezi  bw’umwana w’umukobwa zatanze umusaruro mu bizami bya Leta

Emma-marie

Abakobwa biga Itangazamakuru barasabwa kwitinyuka

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar