Youri Raffi Djorkaeff ari mu Rwanda muri gahunda ya Visit- Rwanda k’ubufatanye bw’ikipe ya Paris Saint -Germain yo mu Bufaransa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.
Youri Raffi Djorkaeff ni umwe mu bihange byamamaye muri ruhago cyane cyane mu ikipe ya PSG ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ubwo yayifashaga gutwara igikombe cy’isi mu 1998.
Djorkaeff w’imyaka 59 y’amavuko ni umufaransa w’umwimwerere ku babyeyi bombi, yavutse taliki ya 9 Gicurasi 1968, avukira mu mujyi wa Lyon. Arubatse afite umugore witwa Sophie Djorkaeff n’abana batatu aribo Sacha,Oan, na Angelica.

Uyu mugabo w’igihangange muri ruhago yabaye umukinnyi mwiza wo hagati usatira izamu ,yatangiye gukina umupira w’amaguru mu makipe y’abana ariko atangira kumenyekana mu mwaka 1984 ubwo yinjiraga mu ikipe ya Grenoble arigaragaza kugeza 1989 ,icyo gihe yayikiniye imikino 82 ayitsindamo ibitego 23.
Yaje kuva muri iyi kipe mu 1989 yerekeza mu ikipe Strasbourd yakinnyemo umwaka umwe gusa ahita agurwa n’ikipe ya Monaco yamazemo imyaka itanu agaragaza ubuhanga budasanzwe aho yayikiniye imikino 155 ayitsindamo ibitego 59.
Djorkaeff yavuye mu ikipe ya Monaco yerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain yakinnyemo umwaka umwe gusa ahita yerekeza mu gihugu cy’ubutaliyani mu ikipe ya Inter Milan, nyuma yaho yaciye muyandi makipe atandukanye arimo nka Kaiserslautern, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Bulls yasorejemo umupira w’amaguru mu mwaka 2006.

Yanamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu y’ubufaransa yakiniye kuva mu mwaka 1993 kugera muri 2002 aho yakinnye imikino 82 agatsindamo ibitego 28.
Yabaye igihangange cyane mu mwaka 1998 ubwo yafashaga ikipe y’igihugu y’ubufaransa gutwara igikombe cy’isi ari kumwe n’abagenzi be batazibagirana nka Barhez,Desailly, Lizarazu, Zinedine Zidane,Thuram,Leboeuf,Petit n’abandi. Akaba kandi yarafashije ubufaransa gutwara igikombe cy’uburayi “Euro ” cya 2002.
Usibye gukina umupira w’amaguru Djorkaeff yakuze akunda kuzamura impano z’abana bato bifuza gukina ruhago, anagambirira kuzabikomeza asoje ruhago, yaje kubigeraho ubu akaba yarashinze umuryango witwa Youri Djorkaeff Foundation ufasha abana kuzamura impano zo gukina umupira w’amaguru ikorera mu mujyi wa New york City muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Muruzinduko rwe mu Rwanda,yasuye ibice nyaburanga by’igihugu ,ahura n’amakipe y’abana, bikaba biteganyijwe ko azanagirana ikiganiro n’abanyamakuru ku mpamvu ari mu Rwanda n’imishinga ateganya gukora binyuze mu bufatanye bw’ikipe ya PSG na RDB muri gahunda ya Visit Rwanda.
Didas Niyifasha