Bamwe mu banyeshuri ba Lycée de Kigali (LDK) barataka umugongo bavuga ko baterwa no gusohorwa mu ishuri bakirirwa bahagaze hanze umunsi wose bazira ko batishyuye amafaranga y’inyongera ku mafaranga y’ishuri hamwe n’ agahimbazamusyi ka mwarimu.
Guhera tariki ya 14 Kamena 2021, ubuyobozi bwa LDK bwatangiye icyo bise umukwabu wo gusohora mu ishuri abanyeshuri batishyuye agahimbazamusyi ka mwalimu hamwe n’amafaranga bise ay’ingongera ku mafaranga y’ishuri asanzwe y’igihembwe cya kabiri bavuga ko cyabaye kirekire.
Bamwe mu banyeshuri basohowe mu ishuri babwiye IRIBA NEWS ko byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kurwara umugongo.
Amazina yabo yagizwe ibanga
Hari uwatubwiye ati : “Ku wa mbere mu gitondo nka saa mbiri umwalimu w’isomo[…]yinjiye mu ishuri afite urutonde rw’abanyeshuri avuga ko batishyuye agahimbazamusyi hamwe na frw y’inyongera y’igihembwe cya mbere, akajya asoma izina ry’umuntu amubwira ngo sohoka. Arangije gusoma urwo rutonde yadusanze hanze aratubwira ngo ubuyobozi bw’ikigo bwamubwiye ko tudahita duhata ahubwo tujye guhagarara muri salle kugeza igihe abandi batahira.”
Undi munyeshuri ati : “Amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya 2 narangije kuyishyura, bansohoye bavuga ko ntishyuye 20.000FRW y’agahimbazamusyi ka mwalimu. Twahereye saa mbiri duhagaze muri salle kugeza igihe abandi batahiye nimugoroba. Byangizeho ingaruka zikomeye kuko ubu narwaye umugongo kandi sinjye gusa hari n’abandi twatashye bavuga ko barwaye umugongo n’umutwe.”
“Turasaba Mineduc kuturenganura”
Ababyeyi batandukanye bafite abana biga muri LDK babwiye Iriba News ko ibyo ubuyobozi bw’iri shuri bukora babifata nk’akarengane bagasaba Minisiteri y’uburezi, Mineduc kubarenganura.
Hari umubyeyi wagize ati “Mfite abana babiri biga muri LDK, mu kiciro rusange, umwe yiga taha namwishyuriye amafaranga y’ishuri yose 78.900FRW. Undi nawe wo mu kiciro rusange wiga aba mu kigo namwishyuriye 121.000FRW. None abana banjye babasohora mu ishuri bakirirwa bahagaze hanze bazira ko batishyuye 20.000FRW y’agahimbazamusyi ka mwalimu, ubwo ni 40.000frw ku bana babiri. Aka ni akarengane Mineduc nidutabare.”
Undi mubyeyi ati: “Njyewe icyambabaje ni uko basohoye umwana wanjye mu ishuri bakirirwa bamuhagaritse muri ‘salle’ umunsi wose abandi bari mu ishuri ntibanamwohereze ngo aze mu rugo. Ibi bintu nukwica abana bahagaze ni ukubahemukira rwose. Urumva icyo gikomere abana bafite cyo kwirirwa bahagaze abandi bari kwiga ? agahimbazamusyi ka mwalimu hamwe n’ayo mafaranga y’inyongera kuri minerval ntibikwiye kubuza umwana uburenganzira bwo kwiga igihe yishyuye amafaranga y’ishuri.”
Hari n’ababyeyi batubwiye ko abana babo bimwe indangamanota y’igihembwe cya kabiri bazira ko batishyuye FRW y’inyongera hamwe n’agahimbazamusyi ka mwalimu, mu gihe FRW y’ishuri barangije kuyishyura.
Mineduc na LDK
Ubwo twatangiraga gutara iyi nkuru tariki 14 Kamena, twagerageje kuvugisha umuyobozi wa LDK, Martin Masabo, ntiyitaba telephone ye igendanwa, ubutumwa bugufi twamwndikiye kuri whatsapp nabwo yarabusomye ntiyadusubiza.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Uburezi, Serafina Flavia, mu butumwa bugufi yatwoherereje yagize ati: “Ababyeyi nibuzuze inshingano zabo nk’uko bisabwa[…] Hagombye kubaho gukorana n’ababyeyi no kubibutsa inshingano zabo ntabwo twashyigikira ko umwana yirukanwa ngo natahe, ahubwo ubuyobozi bw’ishuri bugomba kuvugana n’ababyeyi kubijyanye no kwishyura ayo mafaranga baba barumvikanyeho badategereje ko umwana yirukanwa.”
Ubuyobozi bwa LDK nibugira icyo badutangariza ku bijyanye n’iyi nkuru tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha
Iriba.news@gmail.com