Image default
Ubutabera

Paris: Nsengiyaremye Dismas ati “Bucyibaruta ni umuntu utemera akarengane… ntabwo yabasha kugira nabi

Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Mbere rwakomeje i Paris mu Bufaransa, umutangabuhamya Nsengiyaremye Dismas wabaye Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal yavuze uko azi Bucyibaruta yemeza ko ari umuntu utemera akarengane kandi utabasha kugira nabi.

Dismas Nsengiyaremye w’imyaka 77 y’amavuko yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu mwaka wa 1992 na 1993.

Abanyamakuru bakorana n’Umuryango Pax Press bari gukurikirana iby’uru rubanza mu Bufaransa batangaje ko Laurent Bucyibaruta ari we wasabye ko Dismas Nsengiyaremye ahamagazwa n’urukiko.

Perezida w’Urukiko yabajije Nsengiyaremye niba hari isano afitanye na Bucyibaruta, avuga ko nta kintu cyihariye apfana na Bucyibaruta  bamenyaniye muri christ Roi, aho bombi bize.

Bucyibaruta yitabye urukiko agendera mu kagare k’abarwayi

Abajijwe uko amuzi yagize ati “Bucyibaruta nabonaga ntaho abogamiye kandi yari inyangamugayo mu kazi yari ashinzwe, nta shyaka wabonaga abogamiyeho, yubahirizaga amahame, ibyo nibyo nabonaga igihe nari minisitiri w’intebe.”

Yakomeje ati “Nabonaga Bucyibaruta yubahiriza amabwiriza yatangwaga na guverinoma, aba perefe bakayagezwaho na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Uko nzi Bucyibaruta ni uko ari umuntu utemera akarengane, ntabwo muzi agira nabi, ndetse sinigeze mubona afite ibitekerezo bihembera urwango na genocide, kuva muzi ari muto, icyo atemera arakivuga, ntabwo uko muzi yabasha kugira nabi.”

Me Gisagara yabajije Nsengiyaremye niba azi abantu bagiye bahinduka abahezanguni kandi mbere batari bo. Ati “Ntabwo uko nari mbayeho byatumaga nshobora gukurikira neza kuko nari I Gitarama muri komini Mushubati aho nari nihishe kuko natinyaga ko nakwicwa cyane ko bagenzi banjye b’abaminisitiri batavugaga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze kwicwa nanjye byashoboraga kumbaho hari abari barabimbwiye.”

Me arakomeza aramubaza ati “Mutekereza ko umuntu utaremeranyaga n’abategetsi b’icyo gihe yashoboraga kuguma ku butegetsi?” Ati “Sinabimenya icyo nzi gusa ni uko naburiwe ko nashakishwaga ngo nicwe bigatuma nshakisha aho nihisha.”

Me “Mwemera ko mu Rwanda habaye jenoside?. Ati “Urukiko nirube ari rwo rubimbaza. Perezida w’urukiko ati “wabisubiza”. Ati  ntabwo mfite aho mbogamiye sindi hano guca urubanza. Me Gisagara ati “subiza yego cyangwa oya, wemera ko mu Rwanda habaye jenoside? Nsengiyaremye ati “ONU yarabyemeje kuva mu 1994 si njye ushobora kubivuguruza.”

Dosiye ya Bucyibaruta, ishingiye ku nama ziswe iz’umutekano, ashinjwa ko zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye zateguriwemo kwica abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi, ibi akaba yarabibijeje mu rwego rwo kuyobya uburari kugirango bazahicirwe kuko ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane, abatutsi babarirwa mu bihumbi za mirongo bahiciwe urupfu rubi. Ubwicanyi bwabereye i Murambi bukaba ari bumwe mu bwicanyi ndengakamere bwabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Rusesabagina yasabiwe gufungwa burundu, Sankara n’abandi ibihano birongerwa

Emma-Marie

Nyaruguru: Umugabo akurikiranweho gusambanya abana 3 bari mu kigero cy’imyaka 6

Emma-Marie

U Bufaransa: Muhayimana Claude ushinjwa uruhare muri Jenoside yakatiwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar