Image default
Amakuru

RIB yafunze umuforomo n’umuganga bo ku ivuriro ‘Santé pour tous’

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rubinyujije kuri Twitter  kuri uyu wa 16 Mutarama 2021 rwatangaje ko rwafunze umuganga n’umuforomo batanga ibyangombwa bya muganga byemeza ko nta ndwara ababihawe barwaye kandi batapimwe, bikitirirwa ivuriro Sante pour Tous.

Bagize bati “RIB yafashe abantu umunani barimo umuganga, Serugendo Sylvestre na Mukakinani Clothilde nyir’ivuriro “Sante pour Tous”, bakurikiranweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba bose bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe ko batanga ibyangombwa bya muganga (medical certificates) ku babikeneye batarinze bajya aho bakorera ngo basuzumwe. Bose ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iraburira amavuriro n’abaganga kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, usibye kuba ari ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, binanyuranyije n’amahame y’ubuvuzi (medical deontology).

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk’ibi  bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

“RIB irasaba amavuriro ndetse n’Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y’ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.”

Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.”

iriba.news@gmail.com

Related posts

Musanze:Abapadiri babiri bahaniwe kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Emma-marie

Rwanda: Japan announces support to Burundian refugees hosted in Mahama Camp

Emma-Marie

Paul Muvunyi arafunze

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar