Image default
Mu mahanga

Covid-19:Tanzania wa ‘muti’ wa Madagascar wayigezeho

Tanzania yaraye yakiriye amapaki y’umuti ukoze mu byatsi wo muri Madagascar Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina avuga ko uvura coronavirus.

Uwo muti gakondo – uzwi nka Covid-Organics cyangwa CVO mu mpine – ukozwe mu byatsi birimo n’ibyo mu bwoko bw’inyabarasanya n’ibindi byo muri Madagascar.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzania yatangaje ku rubuga rwa Instagram amafoto agaragaza kwakira uwo muti ejo muri Madagascar.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko ifoto imwe igaragaza minisitiri wo muri Madagascar ahereza ipaki y’umuti mugenzi we w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Palamagamba Kabudi, mu gihe indi ibagaragaza bombi bawusomaho.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryamaganye ibivugwa na Madagascar ko uwo muti yakoze ushobora kuvura abarwayi ba Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Ku wa kane, umukuru wa OMS ishami ry’Afurika yaburiye ibihugu kwirinda gukoresha imiti gakondo mbere yuko ikorerwa igeragezwa ku barwayi rishingiye ku buhanga bwa siyansi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Matshidiso Moeti yagize ati:

“Mu mwaka wa 2000, leta zacu ziyemeje, binyuze kuri ba minisitiri bazo b’ubuzima, ko zizafata imiti gakondo n’indi miti ikanyuzwa mu mageragezwa [ya siyansi] ku barwayi”.

“Rero nifuzaga gusaba no kujya inama ko iki cyemezo cyafashwe na za leta kigomba gukurikizwa”.

Tanzania ni kimwe gusa mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika byamaze gutumiza uwo muti cyangwa biteganya kuwutumiza.

Ibyo birimo nka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Guinea-Bissau, Equatorial Guinea na Liberia.

Related posts

Kenya: Umwana aribwa akagurishwa ibihumbi 500,000 Frw

Emma-marie

Hakoreshejwe ingufu mu gutangira ibihumbi by’abimukira bajya muri Amerika

Ndahiriwe Jean Bosco

Abashimuse Padiri John na Donatus barasaba ingwate iryaguye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar