Image default
Ubukungu

Igiciro cya kawa cyazamutse

Igiciro fatizo cya kawa yeze neza cyavuye ku mafaranga 216 kigera kuri 248, Ikigo  cy’igihugu gishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa hanze bikomoka mu Buhinzi n’Ubworozi NAEB, kivuga ko iri hinduka rishingiye ahanini ku biciro by’ikawa ku isoko mpuzamahanga.

ImageItangazo ryasohowe na NAEB riragira riti  “NAEB iramenyesha abahinzi n’abacuruzi ba kawa ko igiciro fatizo cy’ikawa muri sizeni turimo (2021) kizakurikizwa ku buryo bukurikira:  Kawa yeze neza: Frw248/Kg , Kawa yarerembeshejwe (floaters): Frw100/Kg Iri hinduka rishingiye ahanini ku biciro by’ikawa ku isoko mpuzamahanga”.

Muri Gashyantare 2019, NAEB yari yatangaje ko igiciro fatizo cy’ikawa y’ibitumbwe ari amafaranga 190 ku kilo mu gihe umwaka wa 2018 cyari ku mafaranga 240 ku kilo, muri Mutarama 2020 itangaza ko igiciro fatizo cy’ikawa y’ibitumbwe gihabwa umuhinzi ari 216 Frw ku kilo.

Iki giciro kizamutse mu gihe abahinzi ba kawa bo mu bice bitandukanye by’Igihugu batahwemaga kugaragaza ko igiciro cyari gisanzwe ari gito ugereranyije n’ibyo batanga kuri kawa kugirango yere neza.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Imihindagurikire y’ikirere yatunzwe urutoki nk’imwe mu mpamvu zitera amakimbirane yo mu miryango

EDITORIAL

Umuvunyi yagaragaje ikibazo cy’umutekano w’amafaranga ari muri za SACCO

EDITORIAL

Rwandan Farmers seek clarity on GMOs

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar