Image default
Mu mahanga

“Perezida Magufuli ni muzima, afite umurundo w’amadosiye[…] ari gukora”

Perezida wa Tanzania John Magufuli ari mu gihugu kandi ari mu biro bye aho arimo gukora cyane, nkuko bivugwa na minisitiri w’intebe w’iki gihugu, washyize iherezo ku bihuha by’aho aherereye n’uko ubuzima bwe bumeze.

Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa yagize ati: “Banyatanzania nimutuze, perezida wanyu arahari, afite ubuzima bwiza, arimo gukora”.

Yabivugiye mu masengesho yo ku wa gatanu mu musigiti wo mu mujyi wa Njombe mu majyepfo ya Tanzania.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko hamaze igihe hari uguhwihwisa ko Perezida Magufuli arwaye Covid-19 kandi ko yavuriwe muri Kenya akaza kujyanwa no mu Buhinde.

Yagize ati: “Afite [Perezida Magufuli] umurundo w’amadosiye. Ubu iyo ari ho [mu biro] ari anyura mu madosiye, muravuga muti ‘Ararwaye, niyigaragaze’. Agendeye kuri gahunda yanyu bwite cyangwa kuri gahunda ye y’akazi?”

Ati: “Perezida afite gahunda ye bwite y’akazi kandi ntabwo ashobora kwigaragaza ku mabwiriza yanyu”. Majaliwa nta kindi kimenyetso yatanze cyo kunganira ibyo yavuze. Leta ya Tanzania imaze igihe ishinjwa gukerensa ubukana bwa coronavirus.

Related posts

USA: Trump yajyanwe mu bitaro bya gisirikare igitaraganya

Emma-marie

Misiri: Abagore bahagurukiye kuvuga uko bafatwa ku ngufu n’abagabo babo

Emma-Marie

Uganda: Umumotari yitwitse arapfa ‘kubera kwakwa ruswa’

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar