Image default
Sport

“Kubona itike ya CAN ni akazi gakomeye ku Mavubi”Tuyisenge

Rutahizamu w’Amavubi Jacques Tuyisenge avuga ko ikipe ye “idafite akazi koroshye” niba icyeneye umwanya mu gikombe cya Africa cya 2022 muri Cameroun.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, ariko rushobora kugera muri CAN ya 2022 rubashije gutsinda imikino ibiri rusigaraganye.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko amavubi aheruka muri iri rushanwa mu myaka 17 ishize, inyota yo gusubirayo ni nini ku bakunda umupira mu Rwanda.

                                      Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques

Tuyisenge Jacques ati: “Umukino wo mu rugo buri gihe uba ari ingenzi, kuko tugomba gutsinda imikino isigaye ngo dukomeze.

“Ibyo bigomba guhera kuri Mozambique twayakiriye. Nidutsindwa, amahirwe yacu azaba arangiye.”

Gusa Tuyisenge, umukinnyi wa APR FC usanzwe ari kapiteni w’Amavubi, ari mu mvune izamara ibyumweru byinshi, ntiyahamagawe mu bakinnyi bazakina na Mozambique.

No gutsinda Black Mambas ya Mozambique ntibyaba bihagije, haba hagisabwa akazi gakomeye ko gutsinda umukino wa nyuma Cameroun iri iwayo.

CAN 2021: Abakinnyi 27 b'Amavubi bahamagawe kwitegura Mozambique na  Cameroun – IMVAHONSHYA

Cameroun, nubwo izakira iri rushanwa mu 2022, izaba icyeneye gusoza amajonjora itanga icyizere ku bakunzi bayo ibaha intsinzi.

Hagati aho Mozambique na Cape Verde  yombi ubu afite amanota ane nayo azakina kugira ngo yisobanure mu gihe kimwe cy’imikino ya nyuma.

Rwanda names final squad for CHAN 2020 | CAFOnline.com

Tuyisenge ati: “Dutsinze umukino wo mu rugo byaduha amahirwe. Twakwizera gutsinda n’umukino ukurikiyeho. Ariko birumvikana  ntabwo bizaba byoroshye. Dufite amanota abiri gusa.”

Related posts

Ku nshuro ya mbere Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatwaye Euro y’abagore

Emma-Marie

Misiri :Hatangiye iperereza ku gikombe cy’Afurika cyaburiwe irengero

Emma-marie

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe miliyoni 120 Frw

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar