Image default
Abantu

Musanze:Agahinda k’abagore bagujije amabanki bagahinga tungurusumu bakabura isoko kubera Covid-19

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze, bari barahinze ibitunguru byo mu bwoko bwa tungurusumu, batewe agahinda n’uko batse inguzanyo mu mabanki yo kwifashisha muri ubu buhinzi, zamara kwera bakaziburira amasoko kubera ifungwa ry’imipaja ryatewe na Covid-19.
Aba bagore ngo ubusanzwe bajyaga bahinga tungurusumu mbere y’uko Covid-19 iza, bagakuramo amafaranga atubutse,aho ngo ikiro kimwe bakigurishaga ari hagati y’ibihumbi bibiri na bibiri maganatanu, ariko ngo kuva imipaka yafungwa, ubu izo bejeje zabahezeho kuburyo harimo n’izaboze.
Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa iribanews.com, bavuga ko batewe agahinda n’ibihombo bahuye nabyo, ndetse bakaba bafite impungenge z’aho bazakura ubwishyu bw’inguzanyo batse, bagasaba ko bashakirwa amasoko y’umusaruro wabo ntukomeze kubangirikiraho.
Niyonsenga Aimeline yagize ati ” Twahinze twizeye kubona umusaruro dore ko inaha zihera cyane, umusaruro warabonetse ariko amasoko ntayo, mbere Covid-19 itaraza ikiro cyaguraga 2000 na 2500, none ubu ni 300 ibyiza bikaba 400 ku kilo, nari nashoye miliyoni n’igice nyikuye muri Sacco, numvaga nzakuramo nibura miliyoni ebyiri, siko byagenze ubu byampezeho, ibindi mbiteza kuri 300 na 400, kubera ko amasoko babijyanagaho muri Kenya na Tanzaniya ntawukijyayo kubera Covid-19″
Uwingabiye Anastasia nawe ati ” Abatuguriraga tungurusumu bazijyanaga muri Kenya kuko habaga isoko rinini ryazo, none Covid-19 yatumye imipaka ifungwa ubu bireze tubura isoko, turifuza ko batwegereza inganda zikomeye zikajya zizitunganya, ubu twarahombye bikomeye, kuburyo kubona ayo nishyura banki biragoye natangiye kuziteza kuri 300 nkanapagasa ahandi ngo batazateza inzu natanzeho ingwate, rwose badushakire isoko kuko iyo tubonye zituboreraho turahungabana”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko iki kibazo bakizi nk’ubuyobozi kandi ngo baracyakiganiraho n’ikigo cya NAEB kugira ngo babafashe kubashakira isoko, ibijya hanze bijyeyo cyangwa bigurishwe mu Gihugu imbere.
Yagize ati ” Nibyo koko iki kibazo turakizi, nk’uko bizwi Covid-19 yatumye imipaka ifungwa ingendo zirahagarara, ariko natwe ntitwicaye ubu turimo gukorana na NAEB kugira ngo hashakishwe amasoko, yaba izoherezwa hanze  bashake uko zagenda, izindi zigurishwe hirya no hino mu Gihugu, ariko mu gihe iki gisubizo kitaragerwaho bagerageze kuzanika zume neza kugira ngo zibikike igihe kirekire”
Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga ni hamwe mu hazwi nk’ahera cyane  igihingwa cya tungurusumu, aho iyo zabaga zeze izumye ikilo cyaguraga amafaranga 2000 na 2500, mu gihe imbisi zaguraga 1500, gusa kuri ubu abazihinga barataka ibihombo kuko ubu zigurishwa 300 na 400, kubera ko amasoko bagiraga Covid-19 itaraza yahagaze.
iriba.news@gmail.com

Related posts

Sinacitse ku icumu ariko ingaruka za Jenoside zangezeho-Min Bamporiki

Ndahiriwe Jean Bosco

Nyanza: Uwari Padiri n’Uwari Umubikira barashakanye

Emma-Marie

Pegasus: Emmanuel Macron mu bavugwaho kunekwa hakoreshejwe iyi ‘software’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar