Image default
Amakuru

“Niba ibitekerezo bye biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside uzajye umufata nk’umwanzi w’u Rwanda”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Sheikh Abdul Karim Harerimana yasabye urubyiruko rugize Umuryango Peace and Love Proclaimers ‘PLP’ kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside kabone naho yaba ari umubyeyi  wabo waba uyifite bakamufata nk’umwanzi w’u Rwanda.

Ibi  Sheikh Abdul Karim Harerimana, yabigarutseho tariki 28 Gicurasi 2023 mu gikorwa kiswe ‘Ku gicaniro’ cyateguwe n’urubyiruko rwibumbiye muri ‘PLP’ ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ubudaheranwa no guhangana n’ingaruka za Jenoside”.

Niyo yaba ari umubyeyi wawe….

Urubyiruko rwabajije icyo u Rwanda rukora ku bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.

Sheikh Abdul Karim, yababwiye ko ingengabitekerezo ya jenoside isenya bakwiye kuyirinda kandi ko u Rwanda rutazihanganira abayikwirakwiza.

Yagize ati “Niba ari so ukubyara cyangwa mama wawe ukumva ibitekerezo bye biganisha ku ngengabitekerezo ya jenoside uzajye umufata nk’umwanzi w’u Rwanda, umugire inama niba ubishoboye niba utabishoboye uzabwire inshuti ze zimugire inama nananirana ntuzababazwe nuko wenda yabihanirwa.”

Yakomeje abwira urubyiruko by’umwihariko abavutse nyuma ya 1994 ko u Rwanda babona uyu munsi atariko rwahoze, abasaba gusigasira ibyagezweho.

Yatanze urugero rw’uburyo kubona urwandiko rw’inzira ku bajya mu mahanga byari bigoye by’umwihariko kubo mu bwoko bw’abatutsi dore ko hari n’ababonaga buruse zo kujya kwiga mu mahanga bakimwa urwo rwandiko, ariko uyu munsi siko bimeze.

Ati “Uyu munsi umwana w’umujenosideri ufunze abona buruse y’igihugu akajya kwiga hanze no mu Rwanda, bafite akazi gakomeye mu gihugu, umwana w’umu FDLR uri mu

Umuyobozi mukuru wa Peace and Love Proclaimers, Israel Nuru Mupenzi, yabwiye urubyiruko ko rukwiye kugira umuco wo gufata inshingano zo kudaheranwa ndetse no kubaka igihugu. Yizeza abafatanyabikorwa ba PLP ko urubyiruko rufite ubushobozi n’imbaraga zo kubaka u Rwanda rw’ubu n’ejo hazaza kandi ko bazaharanira ko jenoside itazongera kuba ukundi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam, akaba n’umwe mu bafatanyabikorwa b’imena ba PLP, yasabye urubyiruko kureba kure kandi bagakura amaboko mu Mufuka ntibategereze ngo Leta ibakorera ibi n’ibi, ahubwo bagatekereza uburyo bushya bwo kwiga no kwiyigisha kandi bagahanga imirimo.

Photo: PLP

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Umukobwa ukekwaho gukwirakwiza urumogi yigize umunyeshuri yatawe muri yombi

Emma-marie

Imashini zipima virusi itera SIDA zigiye kwifashishwa mu gupima COVID-19

Emma-marie

Imyitwarire y’u Bushinwa mu bya gisirikare ihangayikishije OTAN

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar