Image default
Abantu

Ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo byamenyekanye

Mu itangazo bwashyize ahagaragara, Ubushinjacyaha buvuga ko bwakiriye raporo ikubiyemo ibyavuye mu iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu batandukanye.

Bwakomeje buti “Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse muri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.”

“Raporo y’isuzuma ry’umurambo yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari ukubura umwuka, gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse.”

Urupfu rwa Kizito Mihigo rwamenyekanye tariki 17 Gashyantare 2020. Tariki ya 14 Gashyantare nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje, inzego z’Umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ari nako akomokamo, ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

 

 

 

Related posts

Emma Coronel Aispuro: Kuzamuka no kugwa k’umugore w’umwami w’ibiyobyabwenge

Emma-Marie

Nsengimana Théoneste nyiri Umubavu TV ari mu maboko ya RIB

Emma-Marie

Vital Kamerhe yagizwe umwere

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar