Image default
Ubukungu

Ibanga ryo kwizigamira muri RNIT Iterambere Fund

Wifashishije telephone yawe ushobora kwizigamira no gushora imari yawe muri RNIT Iterambere Fund. Ukanda *589# amafaranga yawe akabyara andi ku nyungu, ubu inyungu igeze kuri 11.50%, ariko ishobora kuzamuka.

   Gashugi André, Umuyobozi mukuru wungirije wa RNIT Ltd

RNIT Ltd yashinzwe na Guverinoma y’u Rwanda muri 2013-2014, ishyirwa mu biganza by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT). Ikigega RNIT Iterambere Fund cyatangiye muri 2016, RNIT Ltd niyo icunga ikanashora amafaranga y’Ikigega Iterambere Fund n’ibindi bigega ku isoko ry’imari n’imigabane.

Mu mahugurwa abayobozi ba RNIT Ltd bahaye abanyamakuru tariki 14 Werurwe 2023, Gashugi André, Umuyobozi mukuru wungirije wa RNIT Ltd, yavuze ko ibanga ryo kugira ejo hazaza heza ari ukwizigamira.

Gashugi avuga ko Iterambere Fund, ari ikigega cyatangijwe hagamijwe kugirango Abaturarwanda bose bacyibonemo, bityo akaba ariyo mpamvu umugabane washyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 2000, ashobora kwiyongera bitewe n’amikoro y’umuntu.

Yagize ati: “Iki Kigo cyashinzwe hagamijwe gushishikariza abanyarwanda kwimakaza umuco wo kwizigamira, amafaranga bizigamiye ashorwe ku isoko ry’imari n’imigabane, ubwizigame bwabo bubahindukire ishoramari.”

“Nko mu bindi bihugu usanga batangirira ku mafaranga y’ubwigame ari hejuru, ariko twe twatangiriye ku mafaranga yo hasi kugirango buri wese yibonemo kubera ko twebwe ari gahunda ya Leta yo kugirango umuntu wese mu kiciro icyo aricyo cyose tumwigishe umuco wo kwizigamira no gushora imari.”

Inyungu iratumbagira umunsi ku munsi

Umugabane wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 100 mu 2016 ubu ugeze kuri 215.52 frw mu gihe ubwizigame bugeze kuri miliyari 41 z’amafaranga y’u Rwanda naho inyungu ku mugabane igeze kuri 11.50% .

Ikindi kandi iyo washoye amafaranga muri iki kigega, igihe uyashakiye barayaguha. Ibanga abizigamiye n’abashoye imari yabo muri RNIT barusha abandi ni uko inyungu ibonetse yose uko yakabaye isaranganywa abanyamigabane, ikindi kandi iyo wizigamiye muri RNIT Iterambere Fund, ukitaba Imana itegeko ry’ubuzungura mu Rwanda rirakurikizwa.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Coronavirus: Ubukungu bw’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara buzahungabana cyane

Emma-marie

“Ntitwagera ku ihame ry’uburinganire abagore n’abagabo batari ku rwego rumwe mu bukungu” Min. Dr Bayisenge

Emma-marie

Rusizi: Haravugwa abacuruzi bimukiye i Bukavu “bahunga imisoro ihanitse”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar