Image default
Abantu

Yapfuye akiza ubuzima bwa mushiki we

Umusore ukiri muto uri mu bantu bane bapfuye mu kurasa mu kivunge mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 muri leta ya Alabama yapfuye ariho arokora mushiki we, nk’uko umuryango we ubivuga.

Phil Dowdell w’imyaka 18, yasunitse hasi mushiki we Alexis Dowdell wari wagize isabukuru ubwo amasasu yari atangiye kuvuga mu nzu nto y’urubyiniro mu mujyi wa Dadeville.

Alexis yabwiye BBC ati: “Ikintu cya nyuma namubwiye ni ugukomera”

Abandi bantu 32 barakomeretse muri iki gitero cyo kuwa gatandatu nijoro ku rubyiruko ruri mu birori.

Alexis avuga ko musaza we Phil yaje kumufata amaze kumva ko hari umuntu ufite intwaro.

Amasasu atangiye kuvuga, Phil yasunitse mushiki we ku butaka mbere y’uko bombi batandukana muri ako kajagari ko gukiza amagara, nk’uko Alexis abivuga.

Nyuma yongeye kubona Phil ariho asamba atabasha kuvuga, nubwo yafunguye amaso ye ubwo Alexis yari amufashe mu maboko.

Alexis na nyina, LaTonya Allen, babwiye BBC ko batazi ikintu cyatumye uwo muntu aza kubarasa.

Allen avuga ko umuhungu we yamuteraga ishema “mu buryo bwose”.

Ati: “Igice cy’umutima wanjye cyamvuyemo. Yari kurangiza amashuri mu kwezi gutaha. Aho kujya mu birori byo gusoza amashuri ubu nzajya ku irimbi kureba umuhungu wanjye.”

Alexis Dowdell Recounts How Brother Phil Dowdell Died Saving Her Life At  Alabama Shooting | The Guardian Nigeria News - Nigeria and World News —  Guardian Life — The Guardian Nigeria News –

Polisi kugeza ubu ntiratangaza ukekwaho ubu bugizi bwa nabi n’icyabimuteye.

Bamaze kuvuga bicye ku iperereza, ariko basabye abaturage gutanga amakuru yose baba bafite.

Umwe mu bapastori bo muri uyu mujyi yabwiye BBC ko uwarashe aba bantu n’ubu akirimo guhigwa atarafatwa.

Allen we avuga ko akeka ko uku kurasa mu kivunge kwakozwe n’abarenze umuntu umwe.

Shaunkivia Smith, w’imyaka 17, Marsiah Collins, w’imyaka 19, na Corbin Holston w’imyaka 23, ni abandi bapfuye.

Inshuti na benewabo wa Shaunkivia Smith bavuga ko uyu mukobwa nawe yari hafi kujya mu birori byo kurangiza ishuri ryisumbuye.

Collins we yari umusore ukina umupira w’amaguru muri kaminuza wigiraga kuzaba umunyamategeko. Naho Holston we yaje muri ibi birori kureba umuntu wo mu muryango we ubwo yari yumvise ko hashobora kuba ibibazo, nk’uko umuryango we ubivuga.

Allen avuga ko mbere y’uko kurasa yari yabanje kumva ibihuha ko muri ibyo birori haje umuntu ufite imbunda.

Nuko aragenda azimya amatara ajya kwa DJ afata ijambo avugira mu ndangururamajwi ngo uwo ari we wese ufite imbunda ave mu birori byabo.

Avuga ko abonye nta muntu uvuze yazimije amatara y’urumuri rwinshi maze ibirori bigakomeza.

Alexis avuga ko nyuma gato hahise hatangira akajagari muri iyo nzu nto y’imyidagaduro.

Ati: “Bitunguranye twumvise amasasu maze ubona buri wese yirukankiye ku rugi, abantu bagwirirana bavuza induru.”

Alexis avuga ko yabashije gucika akava aho hantu. Akikinga hanze mbere y’uko haza umuntu akamubwira ko aje kumufasha, bakajya kwihisha ku yindi nyubako mu gihe uwariho arasa yakomeza guhiga n’abandi.

Agarutse aho byabereye, yasanze musaza we bamurashe.

Yavuze ko yasanze musaza we yatakaje amaraso menshi, maze agumana nawe mu gihe yariho agenda atakaza ubwenge.

Jimmy Frank Goodman Sr, umukuru w’agace ka Dadeville, yabwiye BBC ko ibintu byari byifashe nabi cyane ku bitaro nyuma y’uku kurasa ndetse ngo kurusha ibyo yabonye ubwo yari umusirikare muri Vietnam.

Ati: “Hari abantu barira, imirambo irimo kujyanwa ahabugenewe n’imyenda yuzuye amaraso iri hasi.”

Phil Dowdell, wari mukuru mu bana batatu, yibukwa nk’umuhungu wari uzwi cyane mu gusiganwa ku maguru akaba n’inshuti nziza. Yagombaga kuzajya muri kaminuza ya Jacksonville State University kuri ‘bourse’ ya siporo.

Who was Philstavious Phil Dowdell? College football star killed in  Dadeville Alabama birthday party shooting

Uku kurasa abantu mu kivunge muri Dadeville kwatumye umubare w’ibindi nkabyo uba 160 muri Amerika kugeza ubu gusa muri uyu mwaka, nk’uko bivugwa n’ikigo Gun Violence Archive.

Benshi muri Amerika bakomeje kwinubira amategeko yemerera rubanda gutunga imbunda.

@BBC

Related posts

Huye: Umugabo arakekwaho kwicisha agafuni umugore we wari utwite

Emma-Marie

Gasabo: Umupangayi arakekwaho kwica uwo yaberaga mu nzu

Emma-Marie

Base-Rukomo: Bamwe mu baturiye umuhanda mushya wa kaburimbo mu ruhuri rw’ibibazo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar