Image default
Amakuru

Kigali: Ibihano byakajijwe ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus

Itangazo ryashyiweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudance, rikubiyemo ibihano ndetse n’amande ku muntu wese uzafatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya koronavirusi mu Mujyi wa Kigali.

Umuntu afashwe atambaye agapfukamunwa cyangwa se akambaye nabi, azajya acibwa ihazabu y’ibihumbi icumi (10,000Rwf) no gushyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24 akaganirizwa kugira ngo azamure imyumvire.

Kudasiga intera hagati yawe na mugenzi wawe ni bizajya bihanishwa ihazabu y’ibihumbi icumi (10,000Rwf) no gushyirwa ahabugenewe mu masaha 24.

Kutemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ni 25,000Rwf ugafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi kugeza igihe ushyiriyeho iryo koranabuhanga.

Uwarengeje amasaha yagenwe yo kugera mu rugo na we azajya acibwa ihazabu y’ibihumbi 10Frws, anashyirwe ahabugenewe mu masaha 24 ahabwe inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda Covid-19.

Ikigo kizajya kirenza umubare w’abakozi bagenwe gukorera mu kazi nk’uko byagenwe n’amabwiriza ya Guverinoma, kizajya gicibwa amafaranga ibihumbi 150, kinahagarikirwe ibikorwa kugeza hagaragarijwe ingamba zo kubahiriza amabwiriza.

Utwaye umugenzi kuri moto kandi utwaye moto adafite umuti wabugenewe wifashishwa mu gusukura intoki (hand sanitizer), azajya acibwa ibihumbi 25, kandi ikinyabiziga cye gifungwe mu gihe cy’iminsi itanu.

Gutwara umugenzi kuri moto kandi umugenzi atambaye agatambaro mu mutwe, utwaye moto azajya yishyura ibihumbi 25, kandi ikinyabiziga cye gifungwe mu gihe cy’iminsi itanu.

Gutwara umugenzi ku igare bizajya bihanishwa amande y’ibihumbi bitatu, kandi uwari utwaye igare n’uwo yari atwaye bashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, bahabwe inyigisho, naho igare rifungwe iminsi irindwi.

Kurenza umubare w’abantu bemewe mu modoka hakurikijwe intera isabwa mu kwirinda Covid-19, uwarengeje umubare azajya yishyura ibihumbi 25, kandi ikinyabiziga gifungwe iminsi itarenze itanu.

Umujyi wa Kigali uboneraho gusaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, kugira ngo batazagerwaho n’ibihano biteganyijwe muri aya mabwiriza.

Photo:Socil Media

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ngororero: Batanu baguye mu kirombe

Emma-Marie

Tripartite agreement to tackle crop market crisis, boost productivity  

Emma-Marie

Covid-19: Hari ababyeyi basezereye abakozi imirimo yo mu rugo iharirwa abana b’abakobwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar