Image default
Utuntu n'utundi

Wa mukobwa waburiwe irengero yagiye kurya iraha n’umukunzi we yabonetse atagihumeka

Petito na Laudrie baribamaze ibyumweru bari gutembera mu modoka ya ‘van’ mbere y’uko Laundrie asubira iwabo muri Florida wenyine atwaye iyo modoka ku itariki ya mbere z’uku kwezi.

Ageze iwabo aryumaho ntiyagira icyo abwira polisi cyangwa umuryango wa Petetio.

Hashize iminsi 10 nibwo umuryango wa Petito wamenyesheje polisi ko yabuze.

BBC yatangaje ko mu byumweru byari byashize, polisi yo mu mujyi wa Moab muri leta ya Utah yari yatabajwe kubera ihohoterwa.

Camera yo ku myambaro y’umupolisi watabaye yerekanye Petito arira kandi avuga ko afite ibibazo mu mutwe. Nyuma polisi yatangaje ko Laundrie yavuze ko Petito yamukubise ubwo bari bashwanye.

Nta kirego cyatanzwe, umupolisi yabasabye ko batararana iryo joro. Ibyakurikiyeho nyuma ntabwo bizwi.

Muri weekend ishize umuryango wa Laundrie watangaje ko yaburiwe irengero. Uvuga ko yagiye guterera umusozi kuwa 14/09 ntagaruke. Mbere yari yanze kuvugisha abakora iperereza ku ibura rya Petito.

Polisi yakoresheje imbwa, utudege twa drones, n’imodoka zigenda ahantu hose mu gushakisha muri iyo parike bari bagezeho basura.

Ku wa mbere, polisi yasatse iwabo wa Laundrie mu gushakisha ibimenyetso bishoboka.

Iki kirego cyakurikiranywe na benshi muri Amerika ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza kuwa kabiri, hashtag #GabbyPetito yari imaze kugira abayirebye barenga miliyoni 650 kuri TikTok gusa, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Inkuru bifitanye isano

Igikuba cyacitse kubera umukobwa waburiwe irengero yagiye kurya iraha n’umukunzi we

iriba.news@gmail.com

Related posts

Impamvu rimwe na rimwe urota inzozi bugacya wazibagiwe

Emma-Marie

Impanga zavutse zifatanye zatandukanyijwe

Emma-Marie

Waruziko amasohoro ashobora kwifashishwa mu kuzimya umuriro?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar