Image default
Mu mahanga

Mozambique: Intagondwa zirimo ‘guca imitwe y’abana’

Umuryango ufasha abana wo mu Bwongereza, Save the Children, uvuga ko intagondwa ziyitirira idini ya Islam zirimo guca imitwe abana barimo n’abafite imyaka 11 bo mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’igihugu.

Umubyeyi umwe w’umugore yabwiye Save the Children ko yabonye umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 arimo yicwa muri ubwo buryo hafi y’aho we yari yihishe ari kumwe n’abandi bana be.

Abantu barenga 2,500 barishwe naho abandi bagera ku 700,000 bata ingo zabo, kuva ibitero by’izo ntagondwa ziyitirira idini ya Islam byatangira mu mwaka wa 2017. Izo ntagondwa zikorana n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko muri raporo yayo, Save the Children yavuze ko yavuganye n’abo mu miryango yataye ingo zayo, bakawubwira ibintu biteye ubwoba banyuzemo muri iyo ntara ikize kuri peteroli idatunganyije.

Umugore umwe utatangajwe amazina mu rwego rwo kumurindira umutekano yavuze ko umwana we mukuru yaciwe umutwe hafi y’aho we n’abandi bana bari bihishe.

Map of Mozambique

Yagize ati: “Iryo joro icyaro cyacu cyaratewe inzu ziratwikwa”.

“Byose ubwo byatangiraga, nari ndi mu rugo n’abana banjye bane. Twagerageje gutorokera mu biti ariko bafata umuhungu wanjye mukuru bamuca umutwe. Nta cyo twashoboraga kubikoraho kuko natwe twari guhita twicwa”.

Undi mugore yavuze ko umuhungu we yishwe n’izo ntagondwa mu gihe we n’abandi bana batatu byari byabaye ngombwa ko bahunga.

Yagize ati: “Nyuma yuko umuhungu wanjye w’imyaka 11 yishwe, twumvise ko kuguma mu cyaro cyanjye bitakirimo umutekano”.

“Twahungiye mu nzu ya data [papa] mu kindi cyaro, ariko hashize iminsi micye naho ibitero biratangira”.

Chance Briggs, ukuriye Save the Children muri Mozambique, yavuze ko amakuru y’ibitero ku bana “aduteye akababaro ndengakamere”.

Yagize ati: “Abakozi bacu barize ubwo bumvaga inkuru z’akababaro zavuzwe n’ababyeyi b’abagore bo mu nkambi z’abataye ingo zabo”.

Intumwa yihariye y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ku bwicanyi bunyuranyije n’ubucamanza, yavuze ko ibyakozwe n’izo ntagondwa ari “ubunyamaswa umuntu atabona amagambo abuvugamo”.

Ni iki kindi kirimo kuba muri Cabo Delgado?

Ubu si ubwa mbere habayeho amakuru yo kwicwa kw’abantu baciwe imitwe muri aka karere.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, igitangazamakuru cya leta ya Mozambique cyatangaje ko abantu barenga 50 bishwe baciwe imitwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu ntara ya Cabo Delgado.

Mu kwezi kwa kane muri uwo mwaka, abantu babarirwa mu icumi baciwe imitwe cyangwa bararaswa mu gitero mu cyaro cyo muri iyi ntara.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abashinzwe umutekano na bo bahonyoye uburenganzira bwa muntu  nko gufunga abantu nta kintu gishingiweho, iyicarubozo no kwica mu bikorwa byabo bwo guhangana n’izo ntagondwa.

Mozambique yasabye ubufasha bw’amahanga mu kurwanya izo ntagondwa, zizwi muri icyo gihugu nka al-Shabab, nubwo nta sano izwi zifitanye n’umutwe wundi w’intagondwa ziyitirira Islam zitiranwa nawo zo muri Somalia.

A woman and her child walk in the community of Ntocota, Metuge District in Pemba, Cabo Delgado Province on February 22, 2021

Izo ntagondwa zo muri Mozambique zarahiye ku mugaragaro ko zayobotse umutwe wa IS.

Ku wa mbere, abategetsi bo muri ambasade y’Amerika mu murwa mukuru Maputo bavuze ko abasirikare b’Amerika bagiye kumara igihe cy’amezi abiri baha amahugurwa abasirikare muri Mozambique no kubaha “ibikoresho by’ubuvuzi n’itumanaho”.

Itangazo ry’ambasade y’Amerika muri Mozambique rigira riti:

“Kurinda abaturage, uburenganzira bwa muntu, no gutanga umusanzu mu bikorwa by’abaturage, ni iby’ingenzi mu bufatanye bw’Amerika kandi ni ingenzi mu kurwanya bihamye leta ya kisilamu muri Mozambique”.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Uganda: Abanyamakuru bagabwaho ibitero bari mu kazi

Emma-Marie

U Bwongereza: Ubwoko bushya bwa Coronavirus bwiswe Botswana burahangayikishije

Emma-Marie

Kenya:Ibyumba by’amashuri byahindutse ibiraro by’inkoko

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar