Image default
Mu mahanga

Tanzania: Ikoze amateka muri Afurika

Samia Suluhu Hassan amaze kurahirira kuba perezida wa Tanzania, mu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Tanzania, ubu niwe muperezida rukumbi w’umugore ku mugabane w’Afurika mu rwego rwa politike.

Mama Samia ahagaze imbere y’ukuriye ubucamanza Prof. Ibrahim Juma yasubiyemo ubugira gatatu indahiro y’umukuru w’igihugu mu cyumba gifunze cyuzuyemo abantu, mu muhango waciye kuri televiziyo y’igihugu uri kuba.

Mama Samia abaye perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w’umugore uyoboye iki gihugu. Yahise atambuka guca imbere y’akarasisi ka gisirikare, nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Mama Samia w’imyaka 61, ariwe mugore wenyine muri Africa ukuriye igihugu mu rwego rwa politiki kuko perezida wa Ethiopia ari uw’icyubahiro.

Samia Suluhu Hassan becomes Tanzania's 1st female president

Ijambo rye ryibanze mu kuvuga ibigwi no guhoza abasizwe n’uwo asimbuye John Magufuli watabarutse, yavuze ko yagize amahirwe yo kumuba iruhande ati: “Twiteguye gukomereza aho yari agejeje.”

Yavugiye ijambo rye aho yarahiriye mu cyumba kirimo abantu benshi, barimo Ali Hassan Mwinyi perezida wa gatatu na Jakaya Kikwete perezida wa kane wa Tanzania. Mama Samia yavuze ko uwo asimbuye yari umuntu ugamije impinduka nyabyo kandi “waganishaga igihugu aheza.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ubutegetsi bwa John Magufuli bwaranzwe n’ibikorwa birimo kunyaga igihugu ubwisanzure.

Fatma Karume, umunyamategeko utavugarumwe na politiki za Magufuli, yavuze ko yumva “atazibukirwa ku bikorwa byiza.”

Madamu Karume yagize ati: “Kuva yagera ku butegetsi igihugu cyarahindutse, gihinduka igihugu kibabaye, ubwisanzure bwacu twarabunyazwe.”

Mama Samia uyu munsi yagize ati: “Nagize amahirwe yo kumuba iruhande, yarandeze kandi aranyobora bihagije”.

“Igihugu cyacu gifite amateka meza mu buyobozi n’ubumwe, byubatswe n’abatubanjirije kandi na Perezida Magufuli yakurikije, nababwira ngo ntibagire ubwoba tuzabikomeza.”

Dar es Salaam, Tanzania - May 04: Samia Suluhu Hassan, Vice President of Tanzania, on May 04, 2018 in Dar es Salaam, Tanzania. (Photo by Inga Kjer/Photothek via Getty Images)

Perezida mushya wa Tanzania yavuze ko iki ari “igihe cyo kureka ibidutandukanya”, bagashyira imbere ubumuntu bwabo.

Ati: “Si igihe cyo kureba ibyahise, ni igihe cyo kureba ibizaza, si igihe cyo gutungana intoki ni igihe cyo gufatana amaboko tukajya imbere. Ni igihe cyo guhozanya amarira tukubaka ejo hazaza ha Tanzania, tukubaka Tanzania nziza Magufuli yifuzaga”.

Gahunda yo gushyingura Magufuli

Mama Samia yatangaje ko igihugu kiri mu cyunamo cy’iminsi 21, anavuga uko imihango yo gusezeraho no gushyingura John Magufuli iteganyijwe.

  • Tariki 20/03 – umurambo we uzavanwa mu bitaro ujyanywe kuri kiliziya ya mutagatifu Petero, nyuma ku kibuga cya Uhuru i Dar es Saalaam
  • Tariki 21/03 – uzasezerwaho n’abaturage i Dar es Saalaam nyuma ujyanwe i Dodoma
  • Tariki 22/03 – uzasezerwaho n’abaturage bo mu murwa mukuru Dodoma, kandi ni umunsi w’ikiruhuko mu gihugu
  • Tariki 23/03 – uzasezerwaho mu mujyi wa Mwanza nyuma ujyanywe aho avuka i Chato
  • Tariki 24/03 – uzasezerwaho n’abo mu muryango we aho akomoka
  • Tariki 25/03 – uzashyingurwa i Chato nyuma ya Misa yo kumusezera, uwo kandi ni umunsi w’ikiruhuko.

Related posts

Umwana wari washimuswe yabonetse ari muzima

Emma-Marie

Ethiopia: Raporo ya UN ivuga ko imirwano yabereye muri Tigray yari irimo n’ingabo z’ibindi bihugu

Emma-Marie

New Zealand: Uwishe abantu 51 mu Musigiti azafungwa kugeza apfuye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar