Image default
Ubuzima

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturarwanda kwirinda guhana ikiganza no guhoberana

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ku Isi, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zirimo no kubuza abaturarwanda kwirinda guhana ibiganza no guhoberana.

Kuri uyu wa 6 Werurwe 2020 nibwo ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente,  avuga ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya conovirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ku Isi, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye, kandi ko hari itsinda ryashyizeho rishinzwe gusesengura no gukurikirana uko igihugu cyiteguye gukumira no guhangana n’icyo cyorezo.

Yakomeje avuga ko hashingiwe ku isesengura ryagaragajwe n’iryo tsinda, Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje ko ‘Kugeza uyu munsi nta cyorezo cya coronavirusi kiragaragara mu Rwanda’ kandi ko rwashyizeho ingamba zitandukanye zo kuyikumira no kuyirwanya.

Avuga kandi ko hakurikijwe ubukana bw’iki cyorezo n’uburyo gikomeje guhitana umubare munini w’abantu ku Isi, abanyarwanda basabwa kutirara no gukurikiza inama zo kwirinda icyo cyorezo zitangwa n’inzego zitandukanye.

Minisitiri w’Intebe yakomeje yibutsa abanyarwanda ko iyi ndwara yandura mu buryo bwihuse, cyane cyane aho abantu benshi bateraniye binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, gukoranaho no kwitsamura.

Iyi ndwara ishobora no kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Iyi baruwa ya Minisitiri w’Intebe ikomeza isaba abanyarwanda kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo.

Hari kandi kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki, kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Abanyarwanda kandi barasabwa kwitabaza inzego z’ubuzima zibegereye igihe bafite kimwe mu bimenyetso birimo ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo.

Hateganyijwe aho uwagaragarwaho na Coronavirus yashyirwa

U Rwanda kandi rwamaze guteganya ahantu hane hashyirwa uwaketsweho iyo virusi kugira ngo yitabweho kandi ahamare igihe cyateganyijwe.  Ahamaze gutegurwa ni ku bitaro bikuru bya Kanombe hateganyijwe ibyumba 25 bishobora kwifashishwa, ibitaro bya Kabgayi byateguye ibyumba 120 n’ikigo nderabuzima cya Kanyinya cyateganyije ibyumba 50.

Ibindi bitaro byo mu gihugu bigera kuri 80 byose byagiye biteganya ibyumba bibiri. Mu gutegura abakwita ku murwayi igihe yagaragara, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imaze guhugura abaganga 430.

Ku isi yose, imibare y’abamaze kwandura iyi virus igeze ku bihumbi birenga  90 mu bihugu 72.

Mu Bushinwa honyine abamaze kwandura ni ibihumbi bisaga 80; abamaze gupfa bose hamwe ni ibihumbi birenga bitatu.Hagati aho Banki y’Isi yatanze inkunga yihutirwa ya miliyari 12 z’amadolari y’Amerika, yo gufasha ibihugu ibarizwamo gufata ingamba zihamye kugira ngo bayikumire.

Inkuru bifitanye isano:https://iribanews.com/minaloc-irasaba-abanyarwanda-kureka-guhuza-imisaya-gusomana-no-guhana-ikiganza/

 

 

Related posts

Abagore babyara bakanga konsa ngo amabere atagwa bashobora guhura n’akaga

Emma-marie

Igikomere cyo ku mutima

Ndahiriwe Jean Bosco

Mu 2030 u Rwanda ruzaba rwamaze guhashya burundu icyorezo cya SIDA-Minisante

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar