Image default
Uncategorized

Abana bagaragaza ko ingengo y’imari bagenerwa idahagije

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), isanga amafaranga agenerwa abana ashyirwa mu ngengo y’imari ya Leta akiri make cyane, akaba ariyo ntandaro y’ibibazo by’abo byabaye ndanze.

Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa kane tariki ya 31 Gicurasi 2018, aho impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ku bufatanye  n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Children) ndetse n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’abana, bagaragje ko amafaranga agenerwa abana ashyirwa mu ngengo y’imari ya Leta akiri make, ku buryo atasubiza ibibazo byabo ku buryo burambye. Ibi bigatuma hakigaragara ibibazo byugarije abana hirya no hino mu Gihugu.

Nk’uko byagarutsweho n’Ushinzwe gahunda zo guteza imbere uburenganzira bw’umwana no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa muri CLADHO, Evariste Murwanashyaka, avuga ko kutagira amafaranga menshi agenerwa ibibazo by’abana bibagiraho ingaruka mbi, ari na yo ntandaro yo kudakemuka kw’ibibazo by’abo.

Yagize ati “Kutagira ingengo y’imari ihagije igenerwa abana bibagiraho ingaruka mbi. Ni yo mpamvu tukibona abana ku mihanda, hari abana baterwa inda, noneho ubufasha bagenerwa bukaba buke, hari abana bata amashuri n’ibindi. Ni ngombwa rero ko ingengo y’imari izamuka kugira ngo bikemuke”.

Uwera Zamida uhagarariye abandi bana mu karere ka Nyarugenge avuga ko nk’abana bashima uburyo Leta ibatekereza ho ariko asanga hari ibitarakorwa ngo abana bagire ubuzima bwiza ndetse bazabashe guteza imbere igihugu mu gihe kizaza dore ko ari bo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati “Twe nk’abana turashima uburyo ibibazo byacu bikurikinwa ariko turifuza ko ingengo y’imari yakongerwa kugira ngo birusheho gukemuka. Ntitwifuza kubona bagenzi bacu bari ku mihanda abandi bakoreshwa imirimo ivunanye”.

Uwera yanongeye ho ati “Batubwira ko ari twe Rwanda rw’Ejo, none se nitudahabwa ubuzima bwiza ko ababyeyi n’abayobozi bacu barimo gusaza ubwo bazadusigira igihugu kimeze gute?”

Impuzamiryango CLADHO igaragaza ko usibye ko aya mafaranga agenerwa abana akiri make agenda anagabanuka dore ko mu ngengo y’imari ya 2017-2018 ibikorwa bireba abana byari bigenewe 15.1% by’ingengo y’imari y’igihugu, ariko ubu mu 2018-2019 ikaba ari 14.68% , ibi bikaba bituma ibibazo by’abana bikomeza kuba ingutu.

Yanditswe na Emma-Marie

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga agiye kwandika amateka mashya muri CAN

Emma-Marie

Itangazo ryo guhinduza izina

Emma-Marie

Ucyekwaho kwica Rutayisire mwene Rubangura yatawe muri yombi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar