Image default
Ubukungu

BNR yatanze ihumure ku biciro bikomeje gutumbagira ubutitsa

Mu Rwanda byitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko uzaba hejuru y’urubibi ntarengwa rwa 8% mu mwaka wa 2022, mbere yo kugabanuka usatira igipimo fatizo cya 5% mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka wa 2023.

Image

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko hari icyizere ko mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka wa 2023, hari icyizere ko ibiciro bizagabanuka. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane Tariki 12 Gashyantare 2022, abagenzaho ibyemezo bya Komite ya Politike y’Ifaranga ya Banki Nkuru y’u Rwanda.

Guverineri wa Banki Nkuru, John Rwangombwa

Yagize ati “Muri rusange umuvuduko w’ibiciro ku masoko uyu mwaka uzaba uri hejuru ugereranyije n’igipimo cy’ibiciro tugenderaho, ubundi ntibyagombye kurenga 8% ariko kubera ibibazo biri ku rwego mpuzamahanga, tubona muri rusange muri 2022 umuvuduko w’ibiciro ku isoko ushobora kugera kuri 9.2%, ariko twareba mu mwaka utaha bizatangira kugenda bimanuka tujye ku mpuzandengo hafi ya 7.6% ndetse mu gice cya kabiri cy’umwaka utaha bizamanuka bigere hafi kuri 5% aricyo gipimo ubundi ngenderwaho twifuza ko bitarenga.”

Image

Guverineri Rwangombwa yakomeje avuga ati “dukurikije uko tuibona ibiciro ku masoko n’uko tubona bizagenda bimanuka umwaka utaha, akanama ka polotike y’ifaranga ka BNR kafashe icyemezo cy’uko kagumishaho urwunguko fatizo rwa BNR kuri 5% nkuko twari twabizamuye mu bihembwe bishize.”

Komite ya Politiki y’Ifaranga ya Banki Nkuru y’ u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugumisha igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR (CBR) kuri 5%. BNR ivuga ko muri rusange urwego rw’imari ruhagaze, imitungo y’urwego rw’imari yose hamwe ikaba igeze ku gipimo cya 69% y’ubukungu bw’Igihugu.

Nubwo bimeze bityo ariko, BNR ngo itewe impungenge nuko imyenda (amadeni) itishyurwa neza mu ma banki, nubwo yamanutse cyane ikajya munsi y’igipimo cya 5% ariko imyenda yatinze kwishyurwa hagati y’iminsi 30 na 60 yarazamutse iva ku 9 igera hafi kuri 14 % .

Uko ibiciro byifashe ku masoko yo mu Mijyi no mu Byaro

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi gushize kwa Mata, byakomeje gutumbagira ugereranije n’amezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2022 ndetse n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uko mu mwaka ushize.

Icyegeranyo kigaragaza ihindagurika ry’ibiciro icyo kigo gisohora buri kwezi cyerekana ko ibiciro byiyongereyeho hafi 10% muri Mata.

Imibare y’iki kigo yerekana ko ibiciro mu mijyi yo mu Rwanda byiyongereyeho 9,9% mu kwezi kwa Mata 2022, ugereranyije na Mata 2021, ibiciro muri Werurwe 2022 byari byiyongereyeho 7,5%.

Impamvu icyo kigo kigaragaza ni uko ngo muri Mata 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 15,7%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,8%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 15%.

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Mata 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 9,1%.

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022, ibiciro byiyongereyeho 2,4%, iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3,3%.

Imibare y’iki kigo kandi yerekana ko muri Mata 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 11% ugereranyije na Mata 2021.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Burera: RAB yahatiye abahinzi gukomeza guhinga imbuto y’ibigori itera bayibera ibamba

Emma-Marie

BNR yazamuye igipimo cy’inyungu igurizaho amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari iciriritse

Emma-Marie

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byatumbagiye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar