Image default
Utuntu n'utundi

Menya impamvu bamwe mu bashakanye bahitamo gukorera imibonano mpuzabitsina mu mwijima

Bamwe mu bashakanye bahitamo gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatari urumuri nka bumwe mu buryo bwo kongera ubushake muri icyo gikorwa igihe bwagabanutse. Si ibi gusa kandi kuko hari n’abagore badakunda guhuza ibitsina n’umugabo barebana amaso ku maso.

Bitewe n’impamvu zitandukanye birashoboka cyane ko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanuka, ariko nanone hari ibyo abashakanye bakora ubu bushake bukongera bukagaruka.

Inkuru dukesha urubuga rwa Topsante ivuga ko kimwe mu bintu bifasha abashakanye kongera kugira ubushake n’akanyamuneza mu gikorwa cyo gutera akabariro harimo guhindura uburyo bakoramo icyo gikorwa ndetse no guhindura aho bagikorera.

Gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hari urumuri bamwe mu bagore birababangamira ndetse bigatuma ubushake bwo gukora iki gikorwa buyoyoka rwose. Icyumba kirimo umwijima gifasha kongera ubushake n’akanovera(uburyohe) muri iki gikorwa.

Mwahuza ibitsina mute mutarebana?

Birashoboka cyane kuko iki gikorwa n’ubwonko cyangwa se ibyiyumviro ntigikorwa n’amaso aya turebesha dore ko hari n’abagore bigirira amasoni ku buryo iyo ari kurebana n’umugabo mu maso bimugora kwisanzura uko bikwiye.

Mushobora kandi kudakorera icyo gikorwa mu cyumba kirimo ikizima buri buri, ahubwo mukagabanya urumuri. Ibi nabyo biri mu byongera ubushake ku babubuze.

Iyi nkuru ariko, ivuga ko atari byiza kugira akamenyero ko guterera akabariro mu kizima kuko nabyo bishobora gutuma umuntu abizinukwa, ahubwo uko muhindura ‘position’ muhuzamo urugwiro ni nako mugomba kunyuzamo mugahindura ahantu mukorera icyo gikorwa.

Niba uyu munsi mwabikoreye mu cyumba muraramo kirimo urumuri ruhagije, ubutaha muzabikorere mu ruganiriro mwagabanyije urumuri, muzabikorere mu rwogero “Douche’’ bityo bityo.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Yarokotse nyuma y’amasaha 14 areremba ku kintu yasanze mu nyanja

Ndahiriwe Jean Bosco

Ibintu 10 byagufasha kuryoherwa n’ubuzima buciriritse kandi ukanyurwa

EDITORIAL

Menya ibanga ryo kurangiza ku mugore mu mibonano mpuzabitsina

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar