Image default
Abantu

Uwamahoro Angélique warokotse Jenoside yabonanye n’Umuryango we nyuma y’imyaka 28

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, Uwamahoro Angélique wari utuye mu Murenge wa Nyakiriba mu Kagali ka Kanyefurwe mu Mudugudu wa Muhira mu Kerere ka Rubavu, yabonye Se na Nyina yari yaraburanye nabo mu 1994 kugeza ubu akaba tari azi amakuru yabo nabo batazi aye.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Uwamahoro Angélique afite imyaka itandatu y’amavuko akaba yarakomokaga cyahoze ari Komini Mugambazi muri Perefegitura ya Kigali Ngali (ubu ni mu Karere ka Rulindo) ariko mu bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yabaga kwa sekuru, baza kubica ariko we ararokoka ahungana n’abandi bantu.

Uwamahoro ahoberana na Se

Abamuhunganye bamujyanye muri Zaïre (RDC y’ubu) ariko ntibamugarukana bamuha undi muntu wamuhungukanye.

Mukagatana Jacqueline wareze Uwamahoro, avuga ko uwamumuzaniye yamumusangishije muri Komini Kanama (mu Karere ka Rubavu) aramwakira aramurera.

Agira ati “Uyu mwana namubonye afite imyaka itandatu ari umudamu wo mu muryango wanjye umunzaniye ndamufata ndamurera[…] Nabyaye abana icyenda nawe yari uwa cumi niwe wari umwana mukuru, ntakibazo nagiranye nawe kuko namukundaga nk’abo nabyaye…bari bazi ko ari mukuru wabo.”

Mukagatana avuga ko Uwamahoro yabaye mu rugo nk’umwana we, yiga amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, nyuma arangije aramushyingira. Avuga ko mu myaka 28 yamubereye umwana mwiza.

Nyuma yo kubona umuryango we, Uwamahoro yabwiye Itangazamakuru ko yishimye cyane. Ati “Nagiye ku binyamakuru gutanga amakuru yo gushakisha umuryango wanjye, kuko numvaga hari abandi babikora bakababona, nanjye naragerageje ariko nta kizere, none ndababonye. Nyuma yo gutanga amakuru ko nabuze umuryango, umuntu yarampamagaye ambwira ko umuryango wanjye wabonetse”.

Uwamahoro hagati y

Uwamahoro hagati y’ababyeyi be baherukanaga afite imyaka ine

Yakomeje avuga uko yahunganywe n’umuntu akamugeza mu cyahoze ari Zaïre.  Ati “Gusa uwo mubyeyi yarapfuye ansigira umuturanyi we, ariwe twatahanye nsanga atuye i Rubavu. Narahabaye ariko undi muturanyi akambaza niba abo bantu ari ababyeyi banjye mubwira ko aribo, yakomeje kumbaza mubwira ko atari ababyeyi banjye ansezeranya kuzanshakira umuryango kugeza anjyanye kwa Mukagatana Jacqueline. Narahakuriye nishimye ariko natekereza iwacu nkumva simpibuka.”

Uwamahoro ubu afite abana babiri, nyuma yo gutandukana n’uwo bashakanye nibwo yatangiye gutekereza umuryango we, ndetse Mukagatana wamureraga yajyana amubwira ngo agurishe ihene yoroye bajye gushaka umuryango we, undi akabyanga.

Muganwa Epimaque, se wa Uwamahoro, ahamya ko Uwamahoro ari umwana we koko.

Ati “Namubonye ni umwana wanjye, ikimenyetso ni umwotso namushyizeho ari umwana, nawubonye. Twatandukanye kubera Jenoside, yari kwa sekuru barabica. Twari tuzi ko nawe yapfuye.”

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

“Abangavu ndabagira inama yo kwirinda gusamara”

Emma-marie

Giorgia Meloni, umugore wa mbere ugiye kuba PM w’Ubutaliyani ni muntu ki?

EDITORIAL

Covid-19: Abantu 49 bafatiwe mu nzu basenga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar