Image default
Abantu

Karongi: Impanuka ikomeye yahitanye umwe mu bayobozi b’Akarere

Impanuka yabereye mu karere ka Karongi mu Murenge wa Gitesi mu kagari ka Kirambo mu mudugudu wa Kirambo, yahitanye umukozi w umukozi w’akarere ka Karongi ushinzwe uburezi witwa Hitumukiza Robert.

Kuri uyu wa wa gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022,  imodoka ifite purake RAE 927E yari itwawe na Nshimiyimana Callixte  ajyanye abari bagiye mu bugenzuzi bw’ibizamini bya Leta ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gashubi, yakoze impanuka ihitana umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe uburezi witwa Hitumukiza Robert mu gihe uwari uyitwaye we yakomeretse agahita ajyanwa kwa muganga.

Nyakwigendera Hitumukiza Robert.

Umunyamakuru wa IRIBA NEWS yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Karongi,  Mukarutesi Vestine amakuru yimbitse kuri iyi mpanuka ntibyadukundira.

Nitubasha kuvuga icyo azadutangariza tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Yanditswe na Mukundente Y.

Related posts

USA:Umuraperi 6ix9ine yatanze inkunga ya $200,000 barayanga

Emma-marie

Uko Prince Harry yakubiswe azira umugore yashatse

EDITORIAL

Rutsiro: Abaturage barashinja REG kubahombya

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar