Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, abakunzi b’ibirori mu Karere ka Rubavu bari babukereye baziko bagiye kwidagadua bigatinda, ariko siko byagenze kuko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwavurijemo iki gikorwa kubera ko iyo iyi myidaguduro yari kubera nta bwiherero bwari Buhari.
Byari biteganyijwe ko Car Free Zone ya Rubavu ibera ahazwi nko
ku Gisaha, ariko siko byagenze kubera ko nta bwiherero bwari buri aha hantu dore ko n’umunsi wa mbere ifungurwa ku mugaragaro abayitabiriye byabasabye kwirwanaho.
Nyuma yo gutungurwa n’isubikwa ry’ikubagahu rya Car Free Zone Rubavu, bamwe mu baganiriye na IRIBA NEWS bavuze ko byababaje cyane.
Manzi Jean Claude ni umwe mu bikorera wavuze ko atewe igihombo no kuba Car free zone yasubitswe.
Ati’’Ndababaye cyane nari nizeye kubona amafaranga muri iki gikorwa kuko nari nashoye byinshi abakozi nari kwifashisha bari baraye bageze i Rubavu bamwe muri bo ni ab’i Kigali mfite nundi w’ i Huye icyo nari nabishyuriye kirahagaze murumva igihombo ngize.’’
Si abikorera gusa kuko abatuye i Rubavu ndetse nabasura uyu mujyi wa Gisenyi baje kuryoshya bari babuze ayo bacira nayo bamira bavuga ko babihiwe.
Hategekimana Emmanuel utuye mu karere ka Rubavu yagize ati’’Njye nta makuru nari mfite avuga ko byahagaritswe narangije akazi nditegura njya aho ubushize twaryohereje hazwi nko ku Gisaha, nsanga nta n’inyoni itamba nyuma nibwo menye ko byasubitswe ngo ikibazo ni ubwiherero. Nta kundi twabigenza gusa twizeye ko ubuyobozi bwacu bubikemura vuba tukikomereza ibirori.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yavuze ko ubu ikiri gukorwa byihutirwa ari ugushaka ubwiherero kuko ari ikibazo cyagaragaye ubwo Car free zone yatangiraga mu mpera z’icyumweru gishize.
Yagize ati “Ubwiherero ni ikibazo gikomeye kandi cyumvikana gusa turi gushaka aho bujya, si ibyo gusa kandi kuko hari ikindi twabonye ku majwi menshi y’ibyishimo bijyanye n’umuziki bibangamira abarwayi bari ku bitaro byigenga byegereye aha hantu.”
Yakomeje ati “Byose turacyabiha umurongo neza buri wese akwiye kunezerwa hari umutekano uhagije kandi nta numwe ubangamiwe. Ibi byose ni bimwe mu byatumye dufunga iki gikorwa gusa vuba aha biraba byakemutse ibirori bikomeze nkuko twabitangije ku mugaragaro mu cyumweru gishize.’’
Kambogo kandi yaboneyeho no gushimira Inganji za Rubavu zihanganiye umwanzuro w’ifungwa ry’iki gikorwa cyari kigiye kubera ku butaka bw’aka karere ku nshuro ya kabiri abizeza ko ibyiza biri imbere.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere tw’ubukererarugendo mu Rwanda, by’umwihariko kubera amahumbezi aturuka mu Kiyaga cya Kivu atuma abatuye muri aka Karere ndetse no hirya no hino mu Rwanda tutibagiwe na ba mukerarugendo baza kuharuhukira cyangwa kuharyohereza mu mvugo y’abiki gihe.
Yanditswe na Mukundente Yves